bwiza.com
Utuntu n'utundi

Ku myaka 31, yahisemo kwibagisha amabere ngo akurure abagabo-AMAFOTO

Umukobwa witwa Zilda Williams w’umunya Austraria akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo, ngo yahisemo kwigabanyisha amabere kugira ngo akurure abagabo ndetse ananyurwe n’imiterere y’umubiri we.
36051b34165c37403b85f683fd50804f
2DEEE17A00000578-3296318-image-a-17_14461899059742DEEE19700000578-3296318-image-a-29_1446190397652
Nk’uko Daily mail ibitangaza, ngo uyu mukobwa w’imyaka 31 yaramaze imyaka isaga icumi atishimira uburyo ateye, hakwiyongeraho ko atari anyuzwe n’uburyo abagabo batamukunda ndetse n’ibiganiro bye byo kuri Televiziyo bikamubangamira cyane maze ahitamo gushaka inzobere zimurema bundi bushya.
kubera ubusembwa bwo kugira amabere manini, Zilda avuga ko yajyaga arota amabere ye yabaye mato ndetse ashagawe n’abasore kubera kumukunda, ngo yakanguka bikamutera ishyari.
avuga ko yatekereje kenshi gushaka umuti wo kwikuraho ubwo busembwa maze agashaka zo mu bitaro inzobere Australia Cosmetics Clinic biherereye muri Leta ua Sydney maze akabaririza imikoreye yaho.
2DEEE28400000578-3296318-image-a-14_14461890246212DA6D1E600000578-3284112-Getting_excited_On_Thursday_former_Bachelor_star_Zilda_Williams_-a-5_1445494571524
ngo nyuma yo kubona ko bakora neza, kuri uyu wa gatanu taliki ya 3o Ukwakira, yahisemo kwerekeza muri ibyo bitaro ngo bakukorere Operation ndetse bamubage amabere bayagire mato.
Isuzuma ry’uburyo aya mabere azagabanywa, ryageragerejwe ku gishushanyo cye gikozwe muri Parasitiki, maze hapimwa uburyo bizakorwa ndetse n’uburyo azasigara ameze nyuma yo kubagwa, inzobere zikaba zamaze kwemeza ko bizagenda neza.
uyu mukobwa atangaza ko yishimiye ko inzozi ze zigiye kuba impamo, ndetse ngo afite n’icyizere cy’uko bizarangira neza maze agakurura abagabo cyane nk’uko abyifuza, ngo anafite icyizere kandi cyo kuba mwiza kurusha uko yari ameze.
2DEF2E4200000578-3296318-image-a-2_1446192942128
Yagize ati” nti byanshimishaga, kubera uburyo nari nteye mfite amabere manini, hari igihe najyaga ndota amabere yabaye matoya ndetse n’abasore barushijeho kunkunda ariko nakanguka nkabibura.
Byatumaga ntekereza umunsi nzabona inzobere zikayangabanyiriza, maze nkatangira kwishimira imiterere y’umubiri wanjye, mfite icyizere kandi cy’uko bizagenda neza kuko bizakorwa n’inzobere zibizi neza.
Nibirangira kandi ndahamya ko nzaba ndi uw’igikundiro cyane ndetse binanyongerere icyizere kubwanjye”
uyu mukobwa kandi atangaza ko kubera inenge yatumaga adakurura abagabi ndetse byanatumaga akazi ke ashaka kukirukanwaho ngo zaba zigiye gukemuka.
abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yagize ati” ni igihe kirekire ndi mu gisebo, ariko kugeza ubu murekere aho kugaya igitabo murebeye kugifuniko cyacyo, ndahamya ko nzaza nabaye Zilda Mushya.
2DEEE28900000578-3296318-image-a-13_1446188998461
600x600
ubusanzwe bimenyerewe ko abakobwa cyane cyane ibyamamare bagabanya inda, ikibuno, cyangwa bakabyongera, gusa icyo kugabanya amabere cyo kikaba kitarasakara cyane usiby abayabagwa kubera uburwayi butandukanye.
ANDI MAFOTO:
2DEEE34800000578-3296318-image-a-18_14461899877272DEEE2A400000578-3296318-image-a-10_14461886472192DEEE2A000000578-3296318-image-a-9_14461886062252DEEE2A000000578-3296318-image-a-9_14461886062252DEEB1F000000578-3296318-image-a-10_14461935172132DEEE3C400000578-3296318-image-a-12_1446188865945
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Palemon Shimirwa@Bwiza.com
 
 

Izindi wakunda

Bwiza.com