bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umukobwa yabenzwe umunsi w’ubukwe ba ntahonikora barabyina

Umunsi Quinn Duane yatekerezaga ko ugiye kuzamubera umunsi mwiza utandukanye n’indi yose yabayeho wamubereye umunsi w’agahinda n’amarira, hasigaye iminsi 5 gusa ngo umunsi ugere nibyo uwo barikurushinga yamubyiyeko bitagishobotse.
Abantu bakimara kumenya iyi nkuru y’incamugongo bibajije byinshi bakeka icyatumye uyu musore yanga kurongora uyu mukobwa hasigaye iminsi 5 gusa ngo ibirori nyirizina bibe.
mariage
Iminsi 5 yari isigaye ngo ubukwe bube ntabwo byari bigishobotse ngo bashobore kugaruza umubare w’amafaranga baribamaze gukoresha harimo ayo gukodesha sale, decoration, imyenda, umuranga n’ibindi byose bikaba byari bifite agacira k’ama euro 31.000, umukobwa akaba yariyateganyije kwakira abantu 120.
mariage1
Ibi byose bikimara kuba, Kari Duane nyina w’umukobwa ntabwo yarekeyaho kuko byose byagombaga gukoreshwa byari byishyuwe, bagombaga kwiyakirira muri imwe muri za hoteli za Californie yo mu rwego rw’inyenyeri enye (hôtel 4 étoiles).
Kari Duane yafashe umwanzuro wo kwakirira muri hoteli umubare w’abantu bangana n’uwari uteganyijwe maze yifashisha ibigo bifasha abatishoboye kugirango ayo batanze adapfa ubusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com