bwiza.com
Utuntu n'utundi

Zimwe mu mpamvu zituma abakobwa baganzwa n’inzoga bakabura ubwenge

Benshi basanzwe bazi ko inzoga zitagira ingaruka zimwe ku basore no ku nkumi, aho abakobwa akenshi basindishwa na nke kandi bagasinda mbere ya basaza babo iyo basangiye. Abahanga bavumbuye ikibitera.
Icyegeranyo cyakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya California i San Diego (UCSD) n’abo muri kaminuza ya Stanford bashimangiye ko ubwonko bw’abahungu bwihanganira alukoro kurusha abakobwa, nyuma yo kwiga ku bakobwa 95, barimo 40 bari bamaze iminsi banyoye inzoga nyinshi bagasinda.
Fille-completement-ivre
Inzoga nyinshi aha ni ukuvuga ibirahuri bine 4 ku bagore na bitanu ku bagabo 5. Gusa ntihirengagijwe ko hari abashobora kurenza ibyo birahure bakumva ari nko kwiyunyuguza amazi.
Abahanga basanze abo bakobwa banyoye bakarenza baragize ibibazo mu bice bitandukanye by’ubwonko, cyane cyane ibigenga kwibuka (mémoire) no kwita ku byo umuntu areba cyangwa yumva (attention).
Ibi bibazo bigaragara ku banywa inzoga bose, baba bahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru. Gusa ku bakobwa bikaba bibi ugereranyije n’abahungu kubera impamvu zikurikira : “ Ubwonko bw’abakobwa bukura imyaka ibiri mbere y’ubw’abahungu ; ni yo mpamvu mu buzima busanzwe abakobwa munganya imyaka mwebwe bahungu baba babarusha ubwenge, bakababona nk’abana kuri bo. Iyo banyoye rero, ubwo bwenge bwinshi bwabo buyoyoka vuba kurusha ubw’abahungu bangana.
Urugero : Iyo umuntu mukuru anyoye inzoga agasinda asubira inyuma cyane akaba nk’umwana, mu gihe umwana wasinze n’ubundi nta gihinduka cyane kuri we.
Imisemburo (hormones) yo mu mibiri y’abahungu n’iy’abakobwa iratandukanye. Iy’abakobwa ituma bagira intege nke ugereranyije n’abahungu, bikaba bituma bakorwaho cyane n’inzoga. Umubiri w’abakobwa ukora gahoro (metabolisme) ugereranyije n’uw’abahungu, bigatuma udashobora guhangana n’inzoga ku buryo bwihuse, kandi ntizibashiremo vuba”.
Ikindi gitangazwa ni uko akenshi abakobwa baba badakomeye cyane ugereranyije n’abahungu, na byo bikaba biri mu byongera intege nke bigatuma baganzwa n’inzoga.
Kuba hari abakobwa banywa inzoga bakayibasha kurusha abasore, abo bahanga babonye ko n’ubwo umukobwa yanywa inzoga uyu munsi akamara icyumweru atanywa, ya nshuro yayinyoye imugiraho ingaruka z’igihe kirekire mu bwonko bwe, n’ubwo mu mubiri we yakumva ari muzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com