bwiza.com
Amakuru Politiki

Perezida Nkurunziza yatunze agatoki ibihugu by’ibituranyi ko ari byo bimubuza gusinzira

Petero Nkurunziza Perezida w’u Burundi yatangaje ko atanze iminsi itanu abafite ibirwanisho mu gisagara cya Bujumbura bakaba barangije kubishyikiriza inzego z’umutekano bitaba ibyo izo nzego zikabyishakira zikoresheje uburyo bwazo bwite, gusa uyu mukuru w’igihugu atangaza ko ibirwanisho byinshi byagiye bituruka mu bihugu by’ibituranyi ari nabyo bikomeje kumubuza amahoro.
Mu ijambo yavuze kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2015, Perezida Nkurunziza yatanze iminsi 5 ngo ibirwanisho bibe byashize mu baturage ndetse n’ubwicanyi bukomeje kugaragara mu gisagara cya Bujumbura bube bwahagaze.

Nkurunziza
Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi

Yavuze ko umuntu uzarenza tariki ya 7 ataratanga ikirwanisho afite icyo ari cyo cyose, ko umunsi azacakirwa azafatwa nk’umwanzi w’igihugu cyangwa inkozi y’ibibi, ko azahanwa hakurikijwe amategeko.
Ati: “ni amahirwe ya nyuma tubahaye, mubitange kuneza yanyu mutazasigara mwicuza icyo mwabigiriyemo, mumenye neza ko umuhanuzi mubi angana umurozi, kandi ko uwutema urwiwe bamutiza umuhoro”.
Petero Nkurunziza yatangaje ibi, mu gihe yari yatanze amezi abiri kugirango ibirwanisho bibe byashize mu baturage, ayo mezi 2 yarangiye ku wa 24 Ukwakira, aho kugirango ibyo birwanisho bishire mu baturage ahubwo nibwo ubwicanyi bukaza umurego ndetse hakaba hibazwa ibanga abashinzwe umutekano bagiye gukoresha.
Nkurunziza yatangaje aho ibirwanisho bikomeje kumutesha umutwe byavuye, ngo ibyinshi byazanwe n’abo yita inkozi z’ibibi zikaba zarabivanye mu bihugu by’abaturanyi.Ibindi ngo ni ibyari byarahawe inzego z’umutekano kera.
Nkurunziza anongeraho ko hari ibirwanisho byasahuwe mu bubiko bwa Polisi ubwo bageragezaga kumukorera kudeta ku wa 13 Gicurasi 2015,…
Mu mezi asaga abiri ashize, bamaze gufata imbunda 139, ibisasu biturika 151, amasasu 7151, hamwe n’udusanduku tw’amasasu 151.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


Izindi wakunda

Bwiza.com