bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umugabo usenga abakurambere yicaye mu mavuta yatuye yatangaje abatagira ingano- REBA AMAFOTO

Ibi byagaragaye mu gihugu cya Tailand aho umugabo yicara mu gikarayi cyuzuye amavuta ashyushye cyane (yatuye), agafata akanya atuje asenga atitaye ku bamutangariye.
Uyu mugabo wo mu bwoko bwa Monk yicara mu ikarayi yuzuye amavuta ndetse ari hejuru y’iziko ryaka umuriro, ntataka cyangwa se ngo yikange, aratuza kugeza iminota yateguye irangiriye agahaguruka muri yamavuta yatuye ntacyo abaye.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga dailymaily, ngo uyu mugabo ntibahamya ko adakoreshwa n’indi myuka mibi, benshi bemeza ko umuntu usanzwe atakwishora muri urwo rupfu.
mk2
Ibi bintu byatangaje benshi haba ku bemera Imana ndetse n’abahanga mu bya siences, Jessada Denduangboripant umwarimu muri kaminuza ya Chulalongkorn (Chulalongkorn University) yahakanye avuga ko atahamya neza ko icyo uwo mugabo yari yicayemo ari amavuta.
Gusa abandi bagahamya ko niyo yaba ari amazi y’umugezi akaba ari kuri 100 °C ko atamusiga amahoro, gusa ku bemera Imana batitaye ku bya Siences bemeza ko uyu mugabo ajya kugera muri icyo gikarayi yarangije kugerwamo n’imyuka mibi ya satani.
mk
Mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Asiya ngo usanga abantu basenga imana nyinshi, bemera ko ari zo zibaha imbaraga zidasanzwe zo kubaho ndetse no guhanga n’ibyago mu buzima bwa buri munsi, kuba uyu mugabo akora ibitangaje ngo ahanini ni imbaraga baba bahawe n’imyuka idasanzwe baba bemera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com