bwiza.com
Utuntu n'utundi

HPV ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakangwa n’agakingirizo

Virus HPV yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ntibigombera ko abantu baba basambanye ngo bagere ku byishimo bya nyuma ni ukuvuga igihe habayeho kurangiza ku mpande zombi. Impamvu bimeze gutyo ni uko kugirango umuntu yandure iyi virus bihagije gusa ko uruhu rwe rwikuba ku ruhu rw’uyirwaye. Ahandi yandurira mu buryo bworoshye ni mu gusomana byaba umunwa ku wundi mu gihe umwe yaba yarayanduye,
sex
Abasambana bakoresheje intoki, abakora imibonano mpuzabitsina n’akanwa, abikubanaho n’abundi buryo bwose butuma abantu bashobora guhuza amatembabuzi ava mu mubiri “amavangingo”(rapports oro-génitaux ou par les mains).
2.Ese Muganga iyo agupimye akayigusangamo abasha kumenya igihe wanduriye?
Akenshi ibyo ntibikunda kubera ko hagati yo kwandura no kumenya ko urwaye bifata igihe, umurwayi agendana uburwayi atabizi.
3. Ese Wabasha kumenya uwakwanduje?
Ni nk’ibyo nyine kumenya uwakwanduje biragoye cyane cyane ko abantu benshi basigaye bafite umuco wo kujarajara mu bakunzi benshi, kandi ugasanga bimara igihe kinini umuntu atazi ko yanduye.
4.Ibimenyetso mpuruza byatuma ujya kwipimisha
Mu gihe wikorakora ku gitsina ushobora kumva ko hariho ibintu bidasanzwe bimeze nk’amasununu ukajya kwipimisha. Ikindi hari ubwo ureba ho ukabona ko ibice bimwe by’igitsina bigenda bigira isura idasanzwe. Ku bagore, muganga ashobora kumenya ko banduye abakoze mu nda akumva ku nkondo y’umura hariho ibisa n’ibinyita byatangiye kugenda bikurira mo imbere. Muganga akimara kubibona azakwandikira ikizamini cyitwa Colpascopie. Ntabwo wamenya ko wanduye cg ko uri muzima utipimishije cyane cyane ku bagore kuko bo barwariramo imbere ari nako bakomeza kwanduza abo bahuye batabizi. Abagore cyane cyane abari mu kigero cy’imyaka 30 bakaba baburirwa ko kugirango bicare batuje bakagombye kwipimisha iyi ndwara n’iyo baba nta bimenyetso bibonyeho kandi bakajya basubira kwisuzumisha nibura buri myaka 3.
5. Kuki virus HPV iteye akaga ? – Ubwirinzi kamere bufasha gukumira iyi ndwara ku kigero cya 80 % cyane cyane abagore bakiri bato.
– Gusa uwanduye biragoye kumwizeza gukira iyi ndwara cyangwa ngo izakira ryari kubera ubukana bwayo.
– Ariko nanone ntabwo waca intege umurwayi ko atazakira.
Icyizere ni uko uwanduye iyo akurikiranye neza akivuza agakurikiza inama za muganga arakira neza. Hagati ya 90 na 98% by’abagore bayanduye barakira iyo bivuje neza n’iyo baba barafashwe n’uburwayi bugahera imbere mu nda.
6.Wakwirinda ute kwandura cyangwa kwanduza HPV?-Kwifata no kudaca inyuma uwo mwashakanye ni rwo rukingo rw’ibanze rw’iyi ndwara. Ni na yo ntwaro y’ibanze n’ubwo haboneka urukingo.
– Abakora imirimo yo kwicuruza (indaya n’abapfubuzi ) abenshi muri bo baba bagendana ubu burwayi batabizi rero icyiza ni uguca ukubiri n’iyo myitwarire.
– Udukingirizo twaba utw’abagore cyangwa utw’abagabo ntabwo turinda iyi ndwara na busa kuko tutabuza imibiri kwikubanaho. Iyo bigeze ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina muri Afrika ho bishinga umugani kuko abenshi bajya bashyiramo uburyo bwa gakondo nko kunyaza no gukora agacabari. Ibi bikaba bituma amavangingo ataruka ubwo rero abaye arimo utwo dukoko kwanduza byaba byososhye.
7. HPV ishobora kuba intangiriro ya Kanseri y’inkondo y’umura ku bagore ?-N’ubwo bitari ku bagore bose ariko bibaho. Muri make kwipimisha kenshi nibyo bigabanya ibyago byo kuba HPV yavamo Cancer y’inkondo y’umura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com