bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umwana yavutse afite umutwe utuzuye n’amaso ameze nkay’igikeri- REMA AMAFOTO

Uyu mwana yavukiye mu gihugu cy’u Buhinde, avukira mu bitaro “Sai Nursing Home clinic” biherereye mu majyaruguru y’Ubuhinde.
Savita Rani w’imyaka 32 y’amavuko niwe wibarutse uyu mwana wari utangaje, akaba yaramubyaye neza atabazwe, kuwa kabiri tariki tariki ya 19 Mutaram 2016.
A
Nk’uko byatangajwe na Dailymail, ngo uyu mwana wari wavutse atangaje, nyuma y’iminsi ibiri avutse yahise yitaba Imana kubera umutima we utarateraga neza uza kunanirwa ahita ashiramo umwuka.
Gynaecologist, Dr Kusum Lata ukora muri ibi bitaro byatangajwe haruguru uyu mwana yavukiyemo, yatangaje ko uyu mwana yagize ibibazo bikomeye ubwo nyira yaramutise, ko ashobora kuba yaramufashe nabi atwite bityo akabura intungamubiri zihagize, aribyo byatumye bimwe mu bice bye by’umubiri butuzura.
B
Yakomeje avuga ko uyu mwana yari afite amaso aturumbuye, ko yanavutse akanuye, kubera umutwe we utari wuzuye, uyu mwana ngo akimara kuvuka ntiyakoraga mouvement nk’izindi mpinja ndetse ko atanigeze arira ubwo yari akimara kuvuka.
C
Umubyeyi w’uyu mwana, yatangaje ko afite abandi bana 3 kandi bose bavutse neza ndetse ko babayeho mu buzima bwiza, iyi ni inshuro ya mbere yari abyaye umwana udasanzwe kuri we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com