bwiza.com
Utuntu n'utundi

Yafunze igitsina cy’umugore na kole idasanzwe avuga ko yamubeshye

Umugore w’imyaka 40 utuye mu gace ka Ngwamtila hafi y’umujyi wa Bushbuckridge aravuga ko umugabo we yamufunze igitsina akoresheje kole idasanzwe izi bakunze kwita super glue
Uyu mugore utashatse kwivuga izina kubera ibibazo yahuye nabyo avuga ko ibyo byabaye hari ku itariki ya 9 Werurwe aho umugabo we yamufatiyeho umuhoro avuga ko agiye kumutema umutwe mu gihe yaba ahirahiye ngo aranga gutandaraza.
cole 1
Umugore yaremeye aratandaraza maze umugabo we afata kole idasanzwe ayisiga aho imyanya y’igitsina cye ihurira maze arafatanisha.
Uyu mugore avuga ko umugabo we yamubwiye ko yamuzizaga ko afatanyije na nyirarume bamubeshye. Ngo uyu mugore yavuzweho n’umugabo we ko afatanyije na nyirarume bemeje ko uyu mugore adashobora gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo ayikoze iyo agiye kunyara ababara mu gitsina.
Ubwo yabazwaga n’ibinyamakuru bitandukanye birimo MSN,Africacelebs.com impamvu atareze umugabo mu nkiko yavuze ko akimara gukora aya mahano yahise ahunga nanubu ntarabasha kumuca iryera.
Si ubwa mbere umugabo w’uyu mugore akoze ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibi kuko mbere y’uko akora ibi yabanje kubigerageza nabwo amushyira umuhoro ku gikanu amusaba gutandaraza. Icyo gihe umugore yabashije kumucika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com