bwiza.com
Utuntu n'utundi

Uganda: Umukecuru w’imyaka 62 y’amavuko yabyaye yari amaze imyaka 8 acuze

Flavia Akankwasa ukomoka muri Uganda muri Kibaale District, kuri uyu wa kabiri mu masaha ya nijoro nibwo yabyaye umwana wujuje ibiro 2,5.
Oliva Sabiiti ukora mu bitaro bya Kagadi yatangarije Chimpreports ko Flavia umuturage wa Kayanja yabyaye ubwo yaganaga kwa muganga mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2016.
Uwo mubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko igihe yumvaga ibise bimufashe ngo yagerageje kwihuta agana kwa muganga aherekejwe n’abavandimwe be.
New Picture (1)
Akigera mu nzira yatunguwe no kumva ananiwe aherako abyara ariko inda yanyuma yanga kuza, niko gukora ibishoboka byose agezwa kwa muganga igitaraganya ngo baramire ubuzima bwe.
Sbiiti yavuze ko urwo ruhinja rwari rufite ibiro 2,5 kandi ko konsa byagenze neza nk’ibisanzwe, Muganga Sabiiti abajijwe ukuntu umugore ugeze muri iyo myaka ashobora kubyara kandi yakabaye yaracuze, avuga ko nta gitekerezo abifiteho.
Akankwasa usanzwe ufite abuzukuru n’abana 15 umutoya akaba afite imyaka 16 y’amavuko, yatangaje ko yaretse kujya mu mihango mu myaka 8 ishize.
Yongeyeho ko yajyaga akora imirimo ye bisanzwe ku buryo byamutwaye igihe kugirango amenye ko atwite.
Yagize ati:”rimwe na rimwe numvaga mfite umunaniro udasanzwe ndetse nkanaribwa bigatuma mfata akaruhuko, naho burya nari ntwite”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com