bwiza.com
Utuntu n'utundi

Abagandekazi barenga 100 bacururiza ibitsina i Dubai bashobora kwicwa

Mu mujyi wa Dubai bimenyerewe ko abanyamahanga benshi bakunze gukorerayo ingendo zitandukanye harimo iz’ubucuruzi butandukanye ndetse ngo n’indaya ntizahatanzwe.
indaya
Nk’uko bivugwa ngo muri uwo mujyi hakorerwamo imirimo itandukanye, abacuruzi mu buryo butandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, nta muntu ukumirwa mu kwinjira muri uwo mujyi ufite amahoteri menshi kandi meza.
Bimwe mu binyamakuru bikorera muri uwo mujyi ubarirwa mu mijyi ikomeye yo mu bihugu by’Abarabu, bivuga ko abakobwa barenga 100 bakora umwuga wo kwicuruza bakomoka muri Uganda batawe muri yombo n’inzego z’umutekano.
Kugeza ubu abo bakobwa batawe muri yombi bararinzwe k’uburyo ntawinyangambura, kuko ngo bose bafashwe basinze by’indengakamere kandi ngo bakaba bakora ubucuruzi bw’ibitsina byabo bifatwa nk’icyaha gikomeye mu bihugu by’abarabu bishobora guhanishwa icyaha cy’urupfu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com