bwiza.com
Utuntu n'utundi

Ababyeyi babiri bakurikiranyweho kwiyicira umwana bamushyiraho Tatuwaje

Mu gihugu cy’u Buyapani, urukiko muri iki gihugu rukurikiranye ababyeyi babiri b’umwana babaziza urupfu rutunguranye rw’umwana wabo abaganga bemeje ko yazize amarangi bamusize ubwo bamushyiragaho ibishushanyo ibi bizwi nka tatuwaje (Tatouage).
Aba babyeyi bashyikirijwe urukiko kuri uyu wa gatanu bazanywe na polisi yari yabataye muri yombi na polisi kuwa kane nyuma y’aho umwana wapfuye yapimwe n’abaganga bakagaragaza ko yishwe n’imiti n’amarangi yasizwe ubwo yashyirwagaho tatouage.

umwana
Uyu mwana yahitanywe n’amarangi yasizwe n’ababyeyi be

Uyu mwana w’umuyapani avugwaho ko ariwe mwana muto ku isi washyizweho tatouage nyinshi akiri muto yapfuye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2016.
Aya mashusho yayashyizweho n’ababyeyi be ubwo yari amaze amezi atatu avutse. Ibi bishushanyo byatumye amaraso y’uru ruhinja azamo uburozi bwa metal bwari mu marangi bamusigaga.
Uyu mwana akaba yarasizwe aya marangi umubiri hafi ya wose kuko ababyeyi be bahereye mu bworo bw’ikirenge bageza ku ijosi. Mbere y’uko apfa bari bifuje kumusiga no mu maso.
Uyu mwana akaba apfuye atarageza ku mwaka nyuma y’aho bamusize aya marangi nk’uko ikinyamakuru Actuarites.co kibivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com