bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umusaza w’imyaka 70 arashinjwa gutera inda umukobwa we w’imyaka 13

Igipolisi cyo mu gihugu cya Kenya kiri gukora iperereza ku musaza w’imyaka 70 ushinjwa kwakira umwana nk’uwe akamurera yarangiza akajya amusambanya kugeza amuteye inda akabyara undi mwana nk’uko bitangazwa n’iki gipolisi.
Igipolisi ahitwa Kwale kivuga ko kiri gukora iperereza ku witwa Zuma Mwero Kadzema, nyuma y’uko uyu atangaje ko umukobwa we w’imyaka 13 yabyaye umwana w’umukobwa mu cyumweru gishize.

Zuma-Mwero-Kadzema
Zuma Mwero Kadzema

Kadzema yavuze ko yemeye kurera uyu mwana w’umukobwa akanamurihira amashuri kugirango nawe azamwiture kumubera umugore. Kadzema yisobanuraga ku gutera inda uwo yari ashinzwe kurera avuga ko yaba yarabyaranye n’undi muntu.
Iyi nkuru dukesha Crazynews ivuga ko Kadzema wabanaga n’uyu mwana kuva agifite imyaka 9, yatangiye kuryamana nawe afite imyaka 11.
Igipolisi cya Kenya cyari cyabashije guta muri yombi uyu mugabo, ariko nyuma yo guhakana ibyo ashinjwa byose ararekurwa.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abana yo ariko arasaba ko habaho gupima DNA hakamenyekana niba ushinjwa atari we se w’uru ruhinja rumaze icyumweru ruvutse, ndetse ahita anatanga ikirego gishinja uyu mugabo gufata ku ngufu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com
 
 

Izindi wakunda

Bwiza.com