bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umusore yambitse impeta umurambo w'umukunzi we

Umusore witwa Chadil Deffy ukomoka mu gihugu cya Thailand yahisemo gukora ubukwe n’umukunzi we wapfuye kugirango yubahirize isezerano ry’ urukundo bari baragiranye. Uyu musore w’imyaka 29 akaba yari afite umukunzi wari ufite imyaka 28 witwa Sarinya Kamsook, bikaba byari biteganyijwe ko bari kuzasezerana muri uyu mwaka.
407951_365782186769927_100000144465557_1585477_1861430327_n
Uyu mukobwa Sarinya Kamsook yakoze impanuka ikomeye y’imodoka aza kujyanwa kwa muganga byihutirwa, abaganga bagerageje uko bashoboye kugirango barokore ubuzima bwe biranga, haje kubaho gutinda ku mwimurira mu bindi bitaro bikomeye, kuri ibyo bitaro hari harwariye abarwayi benshi cyane bikabije, uyu Sarinya Kamsook yaje gushiramo umwuka nyuma y’amasaha atandatu(6) ari kwa muganga.
MAITI
Ibi byabaye mbere y’umunsi w’ubukwe aho umukunzi we Deffy yahisemo gukomeza imihango na gahunda yose y’ubukwe nkuko byari byateguwe, Nyuma y’urupfu rw’umukunzi we, Deffy yabonye ko ntakabuza ko agomba gusohoza isezerano yagiranye n’umukunzi we mbere yuko ashyingurwa, akaba yatangarije imiryango n’inshuti ndetse n’abari aho bose ko ibi abikoze agirango agaragaze urukundo yakundaga uyu Sarinya.
394517_365780770103402_100000144465557_1585473_1550595180_n
Ibirori by’ubukwe babifatanyije n’umuhango wo gushyingura aho byabereye ahitwa Surin, Thailand, uyu musore Chadil Deffy yambitse impeta umurambo w’umukunzi we utakibarizwa kuri iy’ isi y’abazima.
MAITI1
Ibi kandi bikaba ari ibintu bidasazwe biba hano ku isi aho ubukwe bufatikanwa no gushyingura kandi bikabera umunsi umwe ni gihe kimwe,” Deffy na Sarinya bari bamaranye imyaka 10 bakundana, aho bari barasezeranye kuzabana ari uko Deffy arangije amasomo dore ko yarari no kuyaganisha ku musozo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com