bwiza.com
Iyobokamana

Amabanga y’urukundo rwa Papa Yohani Paul II n’umugore yashyizwe ku karubanda

Uwahoze ari Papa kuva mu 1978 kugeza mu 2005 aravugwaho kuba yarakundanye n’umugore ufite umugabo bigera bakorana ibikorwa byinshi bigaragaza abakundana cyangwa abashakanye hagati y’umugore n’umugabo.
Inyandiko n’amafoto bibarirwa mu magana bivuga ukuntu Papa Yohani Pawulo wa II yigeze kugirana ubucuti bukomeye n’umugore wari ufite umugabo byatangarijwe Radio BBC n’ubucuti bwamaze hafi imyaka 30.

Papa 1
Udushyi ku matama twa cheri na chouchou twagiye tubaranga inshuro nyinshi

Nkuko Radio BBC ikomeza ibivuga, umwanditsi w’ibitabo uvuka mu gihugu cya polonye ariko akaba aba muri leta zunze ubumwe za Amerika Anna-Teresa Tymienecka ngo ayo mabanga ye na Papa Yohani Pawulo II yari yarahishwe yanga gutangazwa mu isomero ry’igihugu cya Polonye hashira imyaka.
Izi nyandiko zishyira ahagaragara amabanga atari yarigeze avugwa kuri Papa Yohani II witabye imana mu 2005
Nk’uko bikomeza bitangazwa na BBC, ngo nta gushidikanya Papa Yohani Pawulo II yatatiye indahiro ye yo kuguma ari ingaragu.
Ubu bucuti bwangiye ahagaragara mu 1973 ubwo uyu mukobwa Tymieniecka yahamagaraga Cardinal Karol Wojtyla witeguraga kuba Papa, ibi bikaba bigaragara mu gitabo cyanditswe na Archbishop wa Krakow ku bijyanye na Philosophie.
Uyu mugore ubwo yari afite imyaka 50 yagiriye urugendo muri Polonye avuye muri leta zunze ubumwe za Amerika kuganira na Cardinal kubijyanye n’akazi .
Ubwo Anna-Teresa Tymienecka yari afite imyaka 50
Nyuma y’igihe gito aba bombi Cardinal Karol Wjtyla n’uyu mugore batangiye kugirana imishyikirano , bikaba byaratangiye Cardinal yandikira amabaruwa uyu mugore ari nako ubushuti bwabo burushaho kugenda bukura biza kugera aho baba inshuti magara.
Papa 2
Bakunda gusohoka mu ishyamba bonyine bagakambika mu ihema rya bonyine

Aba bombi baza kwemeranya gufatanya kwagura igitabo cyavugaga k’ubuzima n’amateka ya Cardinal Wojtyla witeguraga kuzaba Papa, bakaba baragiye bahura kenshi rimwe na rimwe bagahura ari Cardina Wojtyla ari kumwe n’umunyamabanga we ubundi bagahura bari bonyine , bakanajya bandikirana kenshi.
Uyu mu Archbishop wa Krakow avuga ko Mu 1974 yanditse ko yasomye inyandiko enye z’uwo mugore Tymienkieckas yari yaranditse mu kwezei kumwe kubera ko zari zifite ubutumwa bukomeye kandi ari amabanga cyane .
Amafoto atari yarigize ajya ahagaragara ,yagaragaje ko Karol Wojtyla akenshi ubwo yabaga ari ahantu atuje aruhuka , yatumiraga uyu mugore Tymienkiecka akamusanga bagatemberana ndetse bakajya kugendera ku rubura mu gihe cy’ibiruhuko, uyu mugore akaba yaragiye agaragara mu itsinda ry’abantu babaga bari kumwe na Cardinal Wojtyla mu ngendo yakundaga kugira asura abantu .Amafoto nanone agaragaza uyu mugore amusura I Vatican.
Eamon Duffy umwanditsi w’ibitabo by’amateka ya gikirisitu muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza akoze atanga ibimenyetso by’ubucuti bukomeye bwari hagati ya Cardinal Wojtyla n’uyu mugore Tymienkiecka, aho mu 1976 Wojtyla yitabiriye inama ya kiliziya gaturika muri leta zunze ubumwe za Amerika uyu mugore akamutumira mu muryango we mu gihugu cye cy’amavuko cya New England
Uyu mugore kandi yakunze kugarariza ibyiyumviro kuri uyu Cardinal kubera amabaruwa yamwandikiraga yagaragaza ko amushakaho ubucuti bwimbitse ariko ngo bikagorwa mu buryo bwa gikirisitu.
Mu 1976 Cardinal Karol Wojtyla yandikiye uyu mugore agita ati: Nshuti yanjye Teresa nabonye amabaruwa yawe yose uko ari atatu, wanditse uvuga ko twatandukana ntihagire uwongera guhura n’undi ariko sinshobora kubona igisubizo kuri ayo magambo.
Cardinal Wojtyla agakomeza arondora uyu mugore nk’impano yahawe n’Imana.
Gusa BBC yo ivuga ko itigeze ibona ibaruwa y’uyu mugore yaba yarandikiye Cardinal, Bikaba bitekerezwa ko izi nyandiko zaba zari mu bubiko bw’ibitabo zaba zari zaragurishijwe n’uyu mugore mu isomero ry’igihugu cya polonye mu mwaka w’2008 mbere y’uko yitaba Imana.Ariko nanone BBC ikavuga ko ubwo yazerekwaga hatarimo iza izo papa ubwe yanditse, iri somero ry’igihugu cya Polonye rikaba ritaremeje ko rifite inyandiko z’uyu mugore Tymienkiecka bivugwa ko yari umukunzi wa Cardinal Wojtyla.
Papa 3
Papa Yohani Pawulo wa kabiri mu mpano yageneye uyu mukunzi we harimo n’uyu mukufi

Marsha Malinowski inzobere idasanzwe mu mu bucuruzi bw’inyandiko unavuga ko ariwe wakoze ubucuruzi bw’aya mabaruwa yabwiye BBC ko ahamya adashidikanya ko uyu mugore Tymienkiecka yari amaze igihe kinini mu rukundo na Cardinal Wojtyla.
yagize ati ndahamaya ntashisikanya ko rwose byari ubushuti budasubirwaho, amabaruwa aragaragaza ko Cardinal Wojtyla yahaye Madamu Tymienkiecka imwe mu mitungo ye.
Mu ibaruwa yo ku itariki 10 Nzeli mu 1976 Cardinal Wojtyla yandikiye uyu mugore agira ati: kuva umwaka ushize nashakaga igisubizo kuri ya magambo wambwiye yo guhagarika ubushuti bwacu, ariko ndi uwawe, na mbere y’uko muri polonye nakugeneye impano izajya ituma nkwibuka twaba turi kumwe n’igihe tuzaba tutari kumwe .
Nyuma yo kuba Papa Wojtyla akaba yaranditse agira ati: Nyuma y’ibi byose ndifuza ko ubucuti hagati yacu bugomba gukomeza , ngusezeranyije ko nzakomeza kwibuka buri kintu muri rugendo rushya ntangiye nzakomeza kwibuka buri kimwe cyose.
Na nyuma y’uko abaye Papa yakomeje kujya yakira Madamu Tymienkiecka i Vatican
Uyu mwanditsi w’ibatabo akomeza abwira BBC ko Cardinal Carol Wojtyla yagiraga inshuti nyinshi z’igitsina gore harimo n’uwo yari yarigeze gukundana nawe mbere cyane na Tymienkiecka witwaga Wanda Poltawska.
Papa Yohani Pawulo wa II yitabye imana mu 2005 nyuma y’imyaka igera kuri 27 ari umushumba wa kilizaiya gaturika ku Isi , ubu akaba yaratowe mu batagatifu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com