bwiza.com
Urukundo

Nyuma yo gusambanya nyina igihe kirekire yahisemo kumurongora

Betty Mbereko ni umupfakazi wakundanye n’umuhungu we igihe kirekire bigatuma abenga abavandimwe ba nyakwigendera maze biza kumuviramo gutwita inda y’umuhungu we Farai.
Uyu mupfakazi afite imyaka mirongo ine y’amavuko akaba yari amaze imyaka 12 ari umupfakazi, yasigaranye n’umuhungu munzu ubwo umugabo wa yari amaze gupfa. Nyuma y’igihe gito umugabo apfuye abavandimwe b’umugabo bashatse kumurongora kugira ngo bubahirize umuco w’igihugu cya Zimbabwe, nyamugore arabahakanira avuga ko yahisemo kwibera mu buzima butagira umugabo ukundi, ariko impamvu nta yindi ni uko yari afite umubano wihariye n’umuhungu we babanaga munzu.
betty
Kera kabaye yaje gutwita inda iba nyarwege maze abantu batangira guhwihwisa ko Betty afite umukunzi utazwi, mu kubakurira inzira ku murima yababwiye ko afite umukunzi atazahemukira na rimwe kandi ababwira ko ari umuhungu we yibyariwe ariwe bakundana, akaba ariwe se w’umwana atwite.
Ubwo yajyanwaga ku bakuru b’umuryanga yagize ati: “ mpisemo kurongorwa n’umuhungu wanjye aho kugirango ndongorwe n’abavandimwe ba nyakwigendera, nirwanyeho mu buzima bwa gipfakazi mwohereza ku ishuri ariga ararangiza none ubu afite akazi keza ntawigeze amaba hafi cyangwa ngo amfashe kumwigisha, nta kindi nongeyeho”.
Yakomeje avuga ko yababaye igihe kirekire none ngo bamureke arye ku mbuto zibyo yaruhiye mu munezero usesuye.
Ku ruhande rwa Farai ufite imyaka 23 y’amavuko, yavuzeko ari umukunzi wa nyina mu buryo budasubirwaho kandi yiteguye kumurongora kumugaragaro, ati “ninjye wateye mama inda, ndabizi ko data yapfuye atararangiza gutanga inkwano, nzazitanga, kandi nifuza ko abantu bose bagabanya amagambo no kufata mama nk’indaya; ni umgore wanjye nkunda”.
Mu gusoza, umuyobozi w’umuryango muri ako gace yavuze ko mu bihe bya kera umugore warongorwaga n’umuhungu byafatwaga nk’amahano maze bakicya, ati ariko ubu ntawabikora kuko polisi y’igihugu yabibaryoza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com