bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Louise Mushikiwabo yahawe umudali w’ishimwe na Leta y’u Butaliyani

Kubera imbaraga ashyira mu kunoza umubano w’ibihugu byombi (Rwanda&Ubutaliyani), Leta y’u Butaliyani yahaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo umudali w’ishimwe.
Yawuhawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe, ubwo yakiraga mu biro bye Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Domenico Fornara. Ni umudali witwa “Ordine della Stella d’ltalia” wagenekereza mu Kinyarwanda “Umudali w’Inyenyeri w’Ubutaliyani”.
MIN
Nk’uko byatangajwe na Amb. Domenico Fornara, ngo Min Mushikiwabo yagenewe uwo mudali ku bw’Imbaraga akoresha mu kunoza umubano w’u Rwanda n’Ubutaliyani, uyu mudali w’inyenyeri ukaba warashyizweho na perezida wa mbere wa Repubulika y’u Butaliyani, Enrico de Nicola mu 1947.
mushi2
Yakomeje avuga ko perezida Enrico de Nicola yashyizeho uyu mudali mu rwego rwo guha agaciro abaturage n’abanyamahanga bagize uruhare rufatika mu kubaka icyo gihugu nyuma y’intambara ya 2 y’isi n’iki gihugu cyarwanyemo.
Mush
Ivugurura kuri uyu mudali ryabaye mu mwaka wa 2011, ubwo Perezida Giorgio Napolitano yawitaga uw’ abahesha isura nziza Ubutaliyani mu mahanga n’abateza imbere ubufatanye n’ubucuti bw’ibihugu byabo n’u Butaliyani, Min Mushikiwabo akaba ari muri abo. (SRC: MINAFFET).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!