bwiza.com
Amakuru Politiki

Centrafrique : Abana 333 barishwe abakobwa 589 bakatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga

Umuryango w’abibumbye uratangaza ko abana 333 bishwe abandi bakobwa 589 bacibwa bimwe mu bice by’igitsina cyabo mu rwego rwo kubasiramura. Ibi bikaba byaragaragajwe muri raporo y’uyu muryango ku burenganzira bw’abana mu gihugu cya Centrefrique mu 2013 na 2014.
Imyaka ya 2013 na 2014 yabaye imyaka mibi ku bana bo muri Centrefrique kuko bahuye n’ihohoterwa rikomeye kandi ababigizemo uruhare ntibabihanirwa nk’uko byatangajwe ku itariki ya 7 Werurwe 2016 n’intumwa yihariye y’umunyamabanga Mukuru wa ushinzwe abana muri ONU.
amasasu
ONU ivuga ko amagana y’abana b’abahungu n’abakobwa bishwe abandi barakomeretswa hifashishijwe imbunda, imihoro ndetse n’ubundi bwoko bw’intwaro. Ngo ibi byose byakorerwaga aba bana mu buryo bwa kinyamaswa nk’uko iyi raporo ibivuga.
Abana hagati ya 6000 na 10,000 binjijwe mu mitwe yitwara gisirikare
Kuva mu 2013 ubwo hatangiraga ibikorwa by’urugomo muri Centrefrique umubare w’abana binjijwe mu mitwe yitwara gisirikare wariyongereye kuko watangiriye ku bihumbi 6 ubu ugeze ku 10000 nk’uko bitangazwa na UNICEF.
Imiryango itegamiye kuri leta y’abanyamerika mu cyumweru gishize yari yatangaje ko umutwe wa LRA wa Joseph Kony wonyine ngo washyize abana mu gisirikare cyawo abana 200 muri iyo myaka naho 50 bashyirwa mu gisirikare cyawo uyu mwaka.
ONU ivuga ko abana bensho bagizwe abarwanyi abandi bagirwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina nk’uko byagiye bigaragazwa n’amafoto atandukanye yafatiwe mu mihanda, mu mayira no mu mitwe itandukanye yitwara gisirikare.
Ngo uduce twinshi abana bagiye bagirwa udukingirizo tw’abarwanyi bakuru babaga batezwe igico aho gupfa hagapfa abana cyane cyane ubwo babaga batezwe n’ingabo mpuzamahanga.
Kuva mu 2011 abana barenga 500 hagaragaye abana 500 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina abenshi bakaba barahohotewe n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro. Mu mwaka wa 2015, abana 69 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri centrefrique na RD Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com