bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Kirehe: Umuyobozi wa Rusumo High School wafatwaga nk’igihangange yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rusumo (Rusumo High School), wafatwaga nk’indakorwaho muri ako Karere, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri, bakekwaho kunyereza umutungo wa leta no kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Radio 10 dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo muyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma y’aho iperereza ry’urwego rw’Umuvunyi ritahuye ko yanyereje umutungo w’ikigo, akagura inzu, inka, imirima n’ibindi, akabyandika ku bandi bantu, ubu bamaze gufatwamo babiri mu gihe iperereza rigikomeje.
Bamwe mu batuye muri ako gace mu Karere ka Kirehe, bavuga ko uwo mugabo yari yarigize igihangange muri ako karere, ari na ho bamwe bakuraga inyito ivuga ko ari “Igifi kinini”, kugeza ubu we na bagenzi be bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Uwo muyobozi w’ishuri yafatiwe hamwe n’umukozi w’imwe mu masosiyete y’indege akorera mu Rwanda, n’undi mugabo wari umushoferi kuri iryo shuri, bivugwa ko yari yarakuwe kuri ako kazi kugirango ajye amukoresha mu kunyereza amasoko y’icyo kigo no kumwandikaho imitungo ye.
Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Umuvugizi wa Polisi, ariko ntibyakunda, gusa amakuru dukesha Radio10 avuga ko uwo muyobozi wa Rusumo High School aregwa ibyaha byo kwigwizaho umutungo, ndetse n’icyaha cy’itonesha, aho bivugwa ko yahinduriraga abanyeshuri amazina, agafata abatsinzwe ibizamini bya leta akabaha imyanya, bakajya bigira ku mazina y’aboherejwe na REB ntibajye kwigayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com