bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Magufuli ntiyumva impamvu mu Rwanda hataba ubujura mu gihugu cye bukabije

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yabajije impamvu mu gihugu cye havugwa ubujura kandi mu Rwanda ntabuhari, aboneraho gutegeka abayobozi bashya bashinzwe umutekano mu turere guhita barangiza iki kibazo no gukuraho abakozi ba baringa mu minsi itarenze 15.

Yakomeje avuga ko ibi bigomba no gukorwa na ba minisitiri no mu zindi nzego zitandukanye za guverinoma mu gihe yasabye abashinzwe umutekano kurekeraho kwigira abanyepolitiki mu turere bakoreramo.

Yasabye aba gukora ibishoboka urubyiruko mu turere bakoreramo rugakora akazi aho kwirirwa mu mikino ku manywa mu gihe baba basize abantu bakuru mu mirimo.

Yagize ati: “Abantu bagomba gukora, ntabwo bishoboka nta nubwo bikenewe kubona urubyiruko rukina pool table mu mihanda mu masaha y’akazi”.

Perezida Magufuli yanasabye abayobozi bashya mu bice byegereye umupaka nka Kagera, Katayi, Kigoma na Mbeya gukora ku buryo ibi bice bigira amahoro n’umutekano nk’uko Dailynews dukesha iyi nkuru ivuga.

magufuli111

Perezida Magufuli yagize ati: “Ntabwo nshaka kubona abantu bakora ingendo muri bus baherekejwe na polisi, ushobora kwibaza impamvu mu Rwanda nta bujura buhaba”.

Yakomeje avuga ko aba bayobozi bashya bashinzwe umutekano yabatoranyije abakuye mu gisirikare kugira ngo ibice twavuze bicikemo ubujura, ababwira ko bagomba kugenda bakarangiza iki kibazo byihuse bishoboka agira ati: “Turashaka ko abantu bakora bakanagenda mu bwisanzure cyane ko ubu dufite imyaka irenga 50 y’ubwigenge”.

Umuyobozi mushya ushinzwe umutekano watowe ahitwa Katayi, Maj. Gen. (Rtd) Raphael Muhuga, yijeje abaturage ko agiye guhangana n’ubujura bwibisha intwaro ndetse na ba rushimusi muri aka karere.

Perezida Magufuli yatangaje ibi ubwo yari yitabiriye umuhango wo kurahiza abashinzwe umutekano bashya mu turere hirya no hino mu gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!