bwiza.com
Imyidagaduro

Radio na Weasel barusimbutse ubwo baterwaga n’abajura

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki 14 Werurwe 2016, nibwo Radio na Weasel batewe n’abajura aho batuye mu gace ka Makyndye ariko ku bw’amahirwe bararusimbuka.
Mu gihe abo bajura bazaga ngo batangire kwiba ibikoresho bihwanye n’amashilingi atagira ingano,nibwo aba basore bagerageje kwirwanaho bahuruza polisi ihagerera igihe ibasha guta muri yombi batatu.
radio-n-weasel
Abo bajura ngo si ubwa mbere bagerageje kwiba muri ako gace kuko n’ubusanzwe bari barayogoje abaturage, gusa ku bw’amahirwe bafashwe bataragira ibyo batwara mu nzu y’ibyo byamamare cyangwa ngo bagire uwo bagirira nabi.
Aba basore bombi banze kugira icyo batangaza nyuma kurusimbuka, ahubwo bakomeza gutiza umurindi Polisi mu gihe yari itwaye abo bajura.
Aba bahanzi si ubwa mbere bahuye n’ibizazane kuko no mu gihe amatora yari yegereje muri Uganda imodoka ya Radio yarangijwe bikomeye byemezwa ko ari abari bashyigikiye Kiiza Besigye babikoze.
Bamwe mu baturanyi ba hafi bavuga ko ako gace ka Makyndye kaba kuzuyemo amabandi, ariko abo bahanzi bakaba baranze kukavirira dore ko ngo ari agace kabonekamo ibinyobwa bakunda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!