bwiza.com
Imyidagaduro

Nyuma yo gukuramo inda, Wema Sepetu yagaragaye asomana n’umusore utari Idrissa Sultan

Mu gihe Wema Sepetu yari akiri mu gahinda yatewe no kuvamo kw’inda yari atwite y’impanga, inda yari yatewe na Idrissa Sultan, kuri ubu urukundo rwabo rwajemo agatotsi nyuma y’uko uyu mukobwa ashyizwe ku Karubanda asomana n’undi musore.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru mpekuzi cyo muri Tanzaniya, ngo Sultan yatangaje ko aretse Wema agakundana nabo ashaka nyuma yo kubona amashusho yashyizwe hanze uyu mukobwa asomana n’undi musore.
wema351
ubwo yari ku isafari mu mujyi wa Nairobi yatunguwe no kubona Video y’umukunzi we asomana n’undi mugabo, iyo video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, inkuru zasakaye zivuga ko asanzwe ari nk’ibiryo bye, iyo video yababaje umwana w’umutware (Sultan)”.
Mu gihe Sultan yabonaga iyo video, yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram, arangije avuga ko kujya mu rukundo atari umwanya wo guta igihe, ko mu gihe uburiyemo ibyishimo wari ukeneyemo birutwa no kubivamo.
idris
Twabibutsa ko uyu musore yari yateye inda Sepetu nyuma y’igihe gito bari bamaze bakundana, bakaba baracuditse ubwo yari amaze gushwana na Diamond wari wisangiye umuherwe Zari Hussein ubu banabyaranye umwana.
Wema Sepetu yabaye nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, ubu akaba akomeje kwigaragaza mu Cinema(Tanzania), uyu Idris Sultan nawe akaba yaregukanye Big Brother Africa (BBA) 2014.
Video:
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=JU8D-F36Zeg]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com