bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Ukekwaho kuba umunyarwanda yishwe amanikwa mu giti

Umurambo w’umugabo ukekwaho kuba umunyarwanda witwa Nshimiye, wabonetse mu ishyamba ry’ i Bukamba mu ntara ya Rutana umanitswe mu giti.
Amakuru aturuka mu gace ka Rutana uwo Nshimiye yakundaga kugaragaramo, avuga ko abaturage b’aho yapfiriye babonye umurambo we amaze iminsi 3 yishwe, nk’uko bitangazwa na Igihe/burundi.
igihe
N’ubwo bwose bigaragara ko yaba yariyahuye, amakuru yagiye atangazwa b’abamugezeho mbere bo muri ako gace, ni uko ashobora kuba yarishwe akamanikwa mu giti.
Nshimiye wari usanzwe akora akazi ko guhinga, ngo yabarizwaga muri Komine Bukemba, mu gace ka Butare ariko akenshi ngo yahoraga yigendera ashakisha imibereho.
N’ubwo ambasade y’u Rwanda mu Burundi ntacyo yari yatangaza niba koko uyu mugabo yari azwi nk’umunyarwanda wabaga i Burundi, yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize humvikanye urupfu rw’undi munyarwanda Jacque Bihozagara waguye muri gereza ya Mpamba, nawe we icyamwishe kikaba kitaramenyekanye.
Si ibyo gusa kuko ubwicanyi mu Burundi bukomeje gukaza umurego, uko bwije n’uko bukeye hagenda humvikana impfu zitunguranye zirimo n’iz’abenegihugu.
Muri abo harimo Phocas Bakaza wari umuyobozi wa njyanama muri Komine Mutimbuzi akaba yari n’umunyamuryango CNDD FDD warashwe agahita apfa muri iki cyumweru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com