bwiza.com
Amakuru Politiki

IGP Gasana yijeje gukurikirana abanyereje ibyagombaga kubaka inzu ya koperative COMURU

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasoje uruzinduko rw’iminsi 3 yagiriraga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerezuba, aho yasuye akanareba imikorere ya Sitasiyo za Polisi zikorera muri utwo turere, mu rwego rwo kuzikangurira gukomeza gukora akazi kazo neza no guha serivisi nziza kandi vuba abaturage bazigana.

Muri urwo ruzinduko, yanagiranye inama n’abafatanyabikorwa ba Polisi batandukanye baganira uko barushaho gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano.

IGP Gasana yasabye abapolisi bakorera muri utwo turere, abagize komite zo kwicungira umutekano, abamotari bakorera muri utwo turere n’abandi bafatanyabikorwa gukorera hamwe bagakumira, bakanarwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano mu karere kabo.

????????????????????????????????????

Ahura n’abamotari bakorera mu karere ka Rusizi, IGP Gasana yabasezeranije ubufasha mu gukemura ibibazo by’inzu ya koperative yabo.

Yagize ati” Polisi y’u Rwanda izakurikirana abanyereje ibyagombaga kubaka inzu ya koperative, uretse ibyo kandi hazabaho n’ubundi bufasha kugira ngo mugere ku ntego yanyu y’ inzu y’ubucuruzi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasubije ibibazo byose byababijwe n’uhagarariye koperative y’abamotari(COMURU) Kayigire Vincent, birebana n’abanyereje ibyagombaga kubaka inzu y’amagorofa ane y’aba bamotari.

Nyuma y’iyi nama, abamotari bavuze ko bishimiye ko n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yitaye ku kibazo cy’ibyabo byanyerejwe.

IGP Gasana kandi yavuze ko yiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’aba bamotari kandi yizeza abaturarwanda umutekano usesuye.

Yavuze ko ubufatanye n’abaturage ari inkingi ya mwamba mu kubumbatira umutekano, anavuga ko gukorana n’abaturage ari ngombwa, bakarushaho guhanahana amakuru byihuse, bakarwanya ibyaha binyuranye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, no guhagurukira ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Muri iyi nama kandi, IGP Gasana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana gukurikirana abakoresha nabi n’abakoresha ku nyungu zabo gahunda zigenewe guteza imbere abaturage nka gahunda ya Gir’inka, VUP, anabasaba kongera imbaraga mu gukomeza guteza imbere abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda abonana n’abapolisi bo muri utu turere, yabashimiye akazi keza bakora ndetse n’ubunyamwuga berekana aho yagize ati:” N’ubwo mwitwara neza, mugomba guhora muri abanyamwuga , mutanga serivisi inoze ku bagana Polisi kandi mukemura ibibazo byabo ku gihe.”

Ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza gukora ingendo nk’izi mu bice bitandukanye by’igihugu bukangurire abapolisi kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura, gutanga serivisi nziza no gukomeza gukorana n’abaturage nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa polisi isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com