bwiza.com
Amakuru Politiki

Umugabo yishe mukase nawe ahita yicwa n’abaturage

Muri Uganda mu Karere ka Mayuge, umugabo w’imyaka 36 yishe mukase nyuma yo gushaka kwigarurira ubutaka bwagombaga gusaranganywa umuryango ariko nawe ahita yicwa avumbuwe mu bisheke.
Akimara gukora ayo mahano yahise aburirwa irengero, ariko abaturage bakimara kumenya ayo makuru bamushakishije kugeza ubwo bamuguyeho, bahita bamwicisha amabuye.
Amisi Koza, umwuzukuru wa nyakwigendera wari wajyanye nawe mu murima, ni we watabaje abaturage bahageze basanga nyirakuru yashizemo umwuka.
Yagize ati :”narindimo kwishakira ibituzi, nyogokuru arimo gukura ibijumba, bitunguranye umugabo araza amukubita isuka mu mutwe agwa hasi, ahita ayimukatisha umubiri wose”
Umuyobozi muri ako gace Sharif Basoga, yabwiye Polisi ko abo bombi hari hashize imyaka 2 bashyamiranye bapfa agace k’ubutaka kasizwe n’umugabo wa Mutesi Zei .
Yakomeje avuga ko umuryango wicaye ukagabana ubutaka,ariko uwo mugabo ntiyanyurwa ashaka kwigarurira ubwo butaka bwose, niko kwica mukase ngo asigarane umutungo wose.
Umuyobozi muri Polisi ushinzwe iperereza muri Mayuge,Nassar Mulimira yanenze abaturage bihaniye kandi bakaba bataratanze amakuru ku bijyanye n’ayo makimirane kugeza ubwo ateje urupfu.
Yagize ati “ turanega abaturage bataduhaye amakuru, biragaragara ko uyu mugabo yari yaragambiriye kera kuzahitana mukase, iyo batumenyesha kare twari kubikumira bitaraba.”
Nk’uko Dailymonitor ibivuga, ngo ubu bwicanyi bushingiye ku mitungo bikunze kugaragara mu duce dutandukanye muri Uganda, ariko Polisi ngo ikaba ikomeje gukaza umutekano ikanasaba guhabwa amakuru ahantu hose hagaragaye amakimbirane.
KILL
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!