bwiza.com
Ahabanza » Byakwirakwijwe hose ko Perezida Mugabe yakubiswe n’umugore we
Amakuru Politiki

Byakwirakwijwe hose ko Perezida Mugabe yakubiswe n’umugore we

Mu gihe mu bitangazamakuru bitandukanye havugwa ko Perezida Mugabe w’imyaka 92 y’amavuko yakubiswe n’umugore we Grace Mugabe, Leta ya Zimbabwe yabihakanye yivuye inyuma.
grace-mugabe_2988812b
Umwe mu bayobozi muri Leta ya Zimbabwe yabwiye Zimbabwian Publication, ko nta mahano nk’ayo ashobora kurangwa muri Zimbabwe ngo umugore w’umukuru w’igihugu atinyuke kumukubita.
Nyamara n’ubwo ayo makuru yamaganiwe kure, ngo umunyamakuru wagerageje gufata amashusho yirukaniwe kure arananizwa.
Nk’uko ikinyamakuru Ghafla kibitangaza, ngo si ubwa mbere Leta ya Zimbabwe yamaganiye kure itangazamakuru riva imuzingo amakuru nk’ayo, kuko no muri Mutarama 2016 byatangaje ko Mugabe yikubise hasi afashwe n’indwara y’umutima ubwo yari mu kiruhuko n’umugore we muri Singapore, Leta irabihakana.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Mugabe, George Charamba ahakana aya makuru yagize ati”urwo rubuga rwatangaje ayo makuru rukunda byacitse, mbese njye mbifata nko gushaka amafaranga y’umwanda.”
Mugabe avuzweho gukubitwa n’umugore we, mu gihe amurusha imyaka 40, kugeza ubu ibitangazamakuru bikomeje gucukumbura imvo n’imvano y’aya makuru akoje kuzenguruka mu binyamakuru bitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com