bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Abasirikare babiri bakuru bamaze iminsi baburiwe irengero
Amakuru Politiki

Burundi: Abasirikare babiri bakuru bamaze iminsi baburiwe irengero

Abasirikare babiri bakuru mu ngabo z’u Burundi, Lt. Nkengurutse Claude na Lt. Gahimbare Reverien, baburiwe irengero kuva kuwa gatatu, itariki 10 Kanama 2016, aho bivugwa ko uwa mbere yafashwe n’abantu batamenyekanye mu gihe uwa kabiri wari ukiri umunyeshuri mu ishuri Rikuru rya Gisirikare (ISCAM) nawe yafashwe n’abantu batamenyekanye.

Nubwo mu gipolisi cy’u Burundi bitaremezwa, amakuru ikinyamakuru UBM News cyo mu Burundi gifite avuga ko Lt. Nkengurutse yaba afungiwe muri kasho y’abashinzwe iperereza I Bujumbura.

00301079-ac984bc80b206ff4d1a6f1936286d5d5-arc614x376-w1200
Ingabo z’u Burundi

Uyu musirikare akaba ari mwishywa wa Major Ndikumwenayo Vital nawe usanzwe afungiwe muri gereza ya Rumonge kuva mu mwaka ushize wa 2015 aho ashinjwa kuba mu bateguye ibitero byagabwe ku nkambi za gisirikare mu ijoro ryo kuwa 11 Ukuboza 2015.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko umuryango wa mugenzi we, Lt Gahimbare uvuga ko utaramenya aho afungiye ndetse na telephone ye ngendanwa ikaba itagicamo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Imiryango y’aba basirikare uko ari babiri ikaba ivuga ko ihangayikishijwe n’umutekano wabo, igasaba ko barindwa, haba hari icyo bashinjwa bagashyikirizwa ubutabera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!