bwiza.com
Ubukungu

U Rwanda rugiye gushyigikira abohereza ibicuruzwa ku isoko ryo muri USA

U Rwanda rwashyize ahagaragara miriyoni 10.5 z’amadorali kugirango ibicuruzwa by’Abanyarwanda bigire agaciro ku isoko rya Amerika, kubongerera igishoro, kubagabanyiriza ikiguzi, kwishingira ibicuruzwa byoherezwa hanze ndetse no kubyongerera agaciro cyane cyane ibicuruzwa byoherezwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Izi ngamba zatekerejweho nyuma yuko hagaragaye ikibazo muri aya mezi 3 n’igice hagati y’ibyinjizwa n’ibisohoka mu gihugu byatumye ifaranga ry’igihugu rigabanuka 7.6% ugereranyije n’amadorali ya Amerika.
Minisitiri w’imari n’igena migambi Gatete Claver yatangaje mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017 ko hateganyijwe miliyoni n’ibice bibiri by’amadorali ya Amerika mu kuzamura agaciro ibicuruzwa byoherezwa hanze.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Kanimba Francois we yatangaje ko kwinjira ku isoko ryo hanze y’igihugu bizabatwara ikiguzi kinini mu gihe inganda zo mu gihugu zikiri ku rwego rwo hasi ndetse n’uruciriritse.
Yavuze ko bagiye kureba uburyo bagabana iki kiguzi n’ibindi bihugu byo mu umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba babyaza umusaruro wa gahunda igamije kuzamura ibikorwa by’amahirwe aboneka ku mugabane wa Afurika yiswe Africa Growth and Opportunity Act (Agoa), ikazafasha kongerera agaciro ibicuruzwa by’abacuruzi 30 bo muri uyu muryango ku bicuruzwa bohereza ku isoko ry’Amerika.
Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2014 byari bifite agaciro k’amadorali 187.000, mu gihe mu mwaka wa 2015 wazamutse ukagera ku madorali 435.000 yavuye mu myambaro na macadamia.
Kenya kikaba ari cyo gihugu mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kimaze kubona inyugu nyinshi muri iyi gahunda kuko imaze kubona miriyoni 433 z’amadorali ya Amerika mu kohereza hanze imyambaro.
U Rwanda rufite gahunda yo gushyigikira abohereza ibicuruzwa hanze cyane cyane, ibiribwa, imyambaro, kugaragaza imyambarire, ndetse n’imitako y’amazu muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko haracyari impungenge nini n’igiciro cy’ibi bicuruzwa kiri hejuru.
Leslie Middleberg, umuyobozi w’agura ibicuruzwa mu bihugu bikoresha igiswahiri yatangaje ko u Rwanda rwatakaje igice kinini cy’isoko ry’ibicuruzwa byacyo bitewe n’ibiciro biri hejuru bizamura ibituruka muri Senegal, Kenya na Uganda.
Impuguke mu ubucuruzi zigira inama u Rwanda kunoza ibiciro by’amazi n’amashanyarazi kugirango ibikorerwa mu Rwanda bibashe guhangana n’ibindi bikorerwa mu bindi bihugu ku isoko mpuza mahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com