bwiza.com
Amakuru Politiki

Umuntu witwaje imbunda yateye ibiro bya polisi abohoza imbohe

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane umuntu witwaje imbunda yateye station ya polisi ikorera muri gare ya Gulu mu majyaruguru ya Uganda abasha gucikisha imfungwa yari ihafungiye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor aravuga ko uyu mugabo witwaje imbunda yateye station ya polisi ahari hafungiye umuntu wari ukurikiranweho icyaha cyo kwiba moto akamucikisha nyuma yo gukanga abapolisi.

Umupolisi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yabwiye iki kinyamakuru kuri uyu wa Gatanu ahagana saa saba, ko umugabo wari ufite imbunda yateye ibiro bya polisi agatunga imbunda abapolisi babiri bari bahari yarangiza agafungura imbohe agacikana nayo.

AK-47_assault_rifles_used_by_terrorists_of_Charlie_Hebdo_attack_most_popular_illegal_weapon_in_Europe_640_001

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mupolisi yagize ati: “Umugabo umwirondoro we utaramenyekana yegereye station ya polisi yigize nk’ushaka ubufasha, ariko nyuma yakuyemo AK-47 ayitunga abapolisi babiri. Nyuma yabahatiye gufungura ukekwaho ibyaha wari ufunzwe.”

Uwakekwagaho icyaha nyuma yo gufungurwa yahise atorokana n’uwo muntu wari ufite imbunda wamubohoje nk’uko inkuru isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com