bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Amafoto agaragaza uko Dr Riek Machar yavanwe muri Congo ajya muri Sudani yashyizwe ahagaragara

Uwahoze ari visi perezida wa Sudani y’Epfo, Dr. Riek Machar ari kwivuza igikomere giteye ubwoba yagize ku kirenge nyuma yo kumara iminsi 40 mu mashyamba ya Congo ahunga igihugu cye.

Amafoto yashyizwe ahagaragara Chimpreports dukesha iyi nkuru yabashije kubona, agaragaza Machar avanwa muri aya mashyamba yegereye umupaka wa Congo na Sudani y’Epfo n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

machar

Ifoto imwe muri izi kandi igaragaza ikirenge cyakomeretse bikomeye cya Riek Machar aho aba aryamye ku gatanda bari bamutwayeho.

Kuri ubu Dr Riek Machar arabarizwa muri Sudani aho yajyanywe kuvurizwa.

Mu minsi ishize, umuvugizi we, James Dak Gatdet yatangaje ko Machar arimo koroherwa aho yavugaga ko Machar arimo gutora agatege nyuma y’igikomere yagize ku kaguru, akaba yaranashimiye guverinoma ya Sudani yamwitayeho.

kjg

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Dr Riek Machar yavuye mu birindiro by’ingabo ze ahitwa Jebel kubwa nyagasani, aho bivugwa ko yasukwagaho za bombe ubutitsa.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’ingabo I Juba bukaba bwareruye bukavuga ko bwaretse Machar akava mu murwa mukuru kuko ngo umutwe w’ingabo yari ahafite wari wamaze gusenywa.

Guverinoma ya Sudani nayo mu itangazo yashyize ahagaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikaba yaratangaje ko Machar yahageze ariko amerewe nabi akaba yari akeneye kwitabwaho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iryo tangazo kandi ryavuze ko Machar azaguma muri Sudani agakomeza gukurkiranwa n’abaganga kugeza igihe azahitamo ikindi gihugu azajya gukomerezamo kwivuza.

Umuvugizi wa Machar, James Gatdet akaba yaravuze ko nyuma y’iminsi 40 agenda n’ibirenge mu ishyamba ibirometero magana, ngo usibye na Machar n’umuntu ukiri umusore nawe yari guhura n’ibibazo kandi agakenera kwitabwaho ndetse akagira umwanya uhagije wo kuruhuka mbere gusubukura imirimo ye.

Yongeyeho ko rutari urugendo nk’urwo gukora imyitozo cyangwa kwishimisha, ahubwo ngo za kajugujugu zabaga zimuri ku mutwe zimurasa ari nako yoherezwaho za bombe buri munsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com