bwiza.com
Imikino

Kuvunika kwa Harry kane kwatumye umutoza wa Tottenham yitarutsa inshingano

Nyuma yo kuvunika kwa rutahizamu wa Tottenham ” Harry Kane”, umutoza we Mauricio Pochettino yabajijwe igihe umukinnyi we afite mu nshingano azagarukira mu kibuga maze asubiza ko atari muganga.
kane
Yagize ati”uyu munsi ntibishoboka ko navuga ibyo gukira imvune kwe. Ntabwo ndi muganga”.
Ibi uyu mutoza wa tottenham yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, aho yabajije uko Kane amerewe n’igihe azagarukira mu kibuga, maze asa n’usubizanya umushiha ko ntabyo azi kuko atari umuganga.
Iyo misubirize yatumye itangazamakuru risesengura ko uyu mugabo yaba afite umujinya ko kuvunika k’uyu musore bishobora kuganisha kumusaruro udafatika nyuma y’uko ari we wasaga n’uhetse ikipe mu gutsinda ibitego.
Gusa n’ubwo amwe mu magambo yatangaje yasaga n’ashimangira uburibwe afite, Mauricio yavuze ko Harry Kane adakomerewe bikomeye kuko yavunitse akabombombori.
Harry Kane yavunitse ku mukino wahuzaga Tottenham na Suderland mu mpera z’icyumweru gishize, bikaba bivugwa ko ashobora kumara amezi abiri adakandagira mu kibuga.
Abakunzi b’uyu musore bakaba batangiye kugaragaza akababaro ko atazakina imwe mu mikino ikomeye irimo Arsenal,Westham na Chelsea, bityo bikazatuma iza mu myanya ya nyuma mu irushanwa rya Shampiyona y’Ubwongereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com