bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Amerika iramagana ihohoterwa ryakorewe intumwa yayo mu Biyaga Bigari

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye kwitambika no kubwira nabi Intumwa yazo idasanzwe mu Biyaga Bigari, Tom Perriello, ubwo yiteguraga gufata indege ku Kibuga cy’Indege cya Ndjili muri Repubulika iharanira DDemokarasi ya Congo, ngo asubire iwabo kuri iki Cyumweru gishize.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nzeri, department ya leta yatangaje ko Perriello yari i Kinshasa mu gihe cy’iminsi 10 aho yagombaga kubonana n’abahagarariye leta, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile n’abandi banyamahanga bakorera muri Congo mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira ibiganiro byubahiriza itegeko nshinga kandi bigamije kugera ku mwanzuro ufatika ku gihe amatora azabera.

tom_perriello_01
Amb. Tom Perriello

Iryo tangazo rero rivuga ko Tom Perriello usanzwe umenyerewe i Kinshasa, yitambitswe ndetse akabwirwa amagambo mabi ku kibuga cy’indege cya Ndjili gicunzwe n’abayobozi ba Congo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko abantu bagize uruhare muri ibi bagomba kubyirengera kandi zivuga ko zicyiteguye gufatira ibihano by’inyongera abayobozi b’iki gihugu.

Abajijwe kuri iki kibazo nk’uko Radio Okapi ikomeza ivuga, Umukuru w’Inteko ishinga Amategeko ya Congo ndetse akaba ari n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ririr ku butegetsi, Aubin Minaku, yasubije ko atigeze akurikirana ibi bintu, ariko yongeraho atemera ibyo iyi ntumwa yakorewe kuko ngo igomba kubahirwa kuba ari Intumwa idasanzwe y’umukuru w’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com