bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

RDC: Ibiro by’amashyaka 3 atavuga rumwe n’ubutegetsi byatwitswe

Abantu bitwaje intwaro batwitse ibiro by’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umunsi umwe nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’ubugizi bwa nabi yadutse kuwa Mbere. Abantu babiri bari muri ibi biro byatwitswe nabo bapfiriyemo.

gh

Aba bantu ngo bari bambaye impuzankano bateye muri iki gitondo nyuma y’uko abashinzwe umutekano bahanganiye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambyaga bamagana icyo bise gushaka kuguma ku butegetsi kwa perezida Kabila.

csvxrqewcaaivxt
uyu ni uwigaragambya warasiwe kuri uyu wa mbere imbere y’ibiro bya FONUS

Imirambo y’abantu babiri bahiriye muri ibyo biro yagaragaraga mu biro bya UDPS, ishyaka Tshisekedi, kuri uyu wa kabiri iruhande rw’ibikombe byari birimo essence byajugunywe mu biro babitwika nk’uko bitangazwa na Reuters dukesha iyi nkuru.

Twari turyamye ubwo abagabo bazaga bagashaka kwica umuryango… nabonye abagabo bambaye gisirikare”, uwo ni Jean Toumba, umuyoboke wa UDPS wari uryamye mu nyubako ishyaka rikoreramo. Uyu yongeyeho ko basutse essence mu nzu ariko we akabasha gucika akajya kwihisha. Aba bantu bateye ngo bakaba babikoze mu rukerera saa cyenda za mugitondo.

csvgdb0wiaauxnh

Usibye ibiro bya UDPS, ibiro bya FONUS (Forces Novatrices pour l’union et la Solidalité) ndetse n’ibya MLP ( Mouvement Lumumbiste Progressiste) nabyo byatwitswe.

Abatangabuhamya bari babanje kuvuga ko aria bantu batatu bapfiriye muri ibyo biro, ariko nyuma baza gusanga uwa gatatu akiri muzima nubwo yahiye bikabije.

csvf_mcxyaayvoz
Ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi nabyo byibasiwe

Ishyaka rya UDPS riyobowe na Etienne Tshisekedi wigeze gutsindwa mu matora yo mu 2011, ni rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi rikomeje guhamagarira Kabila kuva ku butegetsi ku mpera ya manda ye mu Ukuboza 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com