bwiza.com
Ahabanza » Nsabimana Balthazar warwanye intambara ya kabiri y’isi yitabye Imana
Amakuru Amateka

Nsabimana Balthazar warwanye intambara ya kabiri y’isi yitabye Imana

Umunyarwanda Nsabimana Balthazar bakundaga kwita kaporali wari utuye mu Kagali ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara akaba n’umwe mu barwanye intambara ya kabiri y’isi yose mu mwaka wa 1945 nyitabye Imana.Muzehe Kapolari w’imyaka 83 birakekwa ko yazize kanseri ya prostate yari amaranye igihe, akaba yahise ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umwe mu ngabo zarwanye intambara ya kabiri y’isi yose, aba umupolisi ku bw’umwami, aba umupolisi aba n’ingabo kuri Rebulika ya kabiri.
Kapolari yarwanye intambara kabiri y’isi yose ku ruhande rw’Abongereza, nyuma yo kumukura muri Uganda aho yari yaragiye kwa nyirarume, we n’abandi basore bajya kurwana n’ingabo za Hitler mu Misiri.
Mu mwaka wa 1944 hafi 1945, Kapolari (icyo gihe yari akiri Nsabimana, nta peti) we n’abandi basore bo mu Bugande I Kampala, Abakoloni b’Abongereza barabafashe, bababwira ko babajyanye mu ngabo , bakajya kurwana mu ntambara ya kabiri y’isi.
Mu kiganiro yagiranye na Makuruki dukesha iyi nkuru mu mwaka wa 2015 yagize ati: “Tumaze kwinjira mu ngabo twagiye I Nairobi, tujya kwiga igisirikari I Makira Road. Turangije amasomo, twahise tujya I Mombasa, nuko batwuriza Imeli (ubwato) tujya mu Misiri kurwana na Hitler warwanaga n’Abayisiraheli.”
Umusaza Kapolari avuga ko barwanye umwaka wose , barwanira ahitwa Long Beach, barwana n’ingabo za Hitler, ndetse baza no kuzitsinda. Ati: “Tumaze kumutsinda, twarategereje ngo turebe ko yagaruka (Hitler) . Tubonye atagarutse, batugaruye I Kampala aho badukuye, baduha itike iducyura ngo dusubire iwacu.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!