bwiza.com
Amakuru Politiki

Kwesa imihigo bigombera ubwitange bwa buri wese – Mayor Kayiranga

Kugira ngo Akarere ka Huye kazakomeze kugaragara mu myanya myiza mu kwesa imihigo, ngo bigomba ubwitange bwa buri wese muri aka karere, cyane cyane abayobozi ndetse n’abafatanya bikorwa b’akarere mu iterambere. Ibi, ni ibyagarutsweho na Kayiranga Muzuka Eugene, ubwo kuri uyu wa mbere abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere bashyiraga umukono mu mihigo mishya ya 2016-2017.

csm_img_1607_b4c89c03a0

Agaruka ku mihigo y’umwaka wa 2016-2017, Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko imihigo ubuyobozi bw’akarere bwasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari nayo basinyanye n’abayobozi b’imirenge n’abafatanyabikorwa imyinshi muri yo ngo ari mishya.

Aha Muzuka aragaruka kuri imwe muri iyo mihigo. Yagize ati:” Nta kaburimbo umwaka ushize twari twahize,nta nzira z’abanyamaguru twari twahize, eclairage publique twavuze izajya Matyazo ntayari ihari, za ruhurura hariya muri Ngoma ntazari zihari, ibiraro twahize bishyashya, ibyo bishanga twahize tuzatunganya ntabwo byari bitunganyije, hari ibyari bitunganije ubu twahize ibindi bishyashya, amaterasi y’indinganire, hari amashwagara, ayo ntitwayahigaga ubushize. Mu by’ukuri iyo mihigo imyinshi ni imishyashya ”

Uyu muhango kandi, wanaranzwe no gushimira imirenge n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere bitwaye neza mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2015-2016, aho umurenge wa Kinazi ari wo waje ku isonga n’amanota 89,3%, ukurikirwa n’umurenge wa Mukura n’amanota 87.6%, na ho umurenge wa Maraba uza ku mwanya wa gatatu n’amanota 84.4%.

csm_img_1569_c866eee8c6

Migabo Vital, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi wanahawe ishimwe ryo kuba waraje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2015-2016 mu mirenge 14 igize akarere ka Huye, agaruka ku bikubiye mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017, avuga ko biteguye kuzayesa neza kuko ngo nta rindi banga cyangwa ubushobozi bisaba uretse ubufatanye bw’abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa.

Migabo ati: “Tuzihatira cyane twebwe gufasha abaturage bacu kubona amazi meza. Twiyemeje ko byibuze amariba agera hafi 47 azahangwa bushyashya ayandi akavugururwa , tukanakangurira abaturage bacu guhinga bavomera imusozi. Byanagaragaye ko iyo ubuhinzi bushingiye ku kirere gusa hari ubwo umuturage ahomba. Mu miyoborere myiza turimo turuba ibiro by’utugari tubiri, tukaba turimo tunakora igishushanyo mbonera cy’umujyi wacu wa Arete […..] ibindi iyo tumaze kuyihiga n’akarere dufatanya n’abafatanyabikorwa n’abaturage[…] kimwe gisumba ibindi ni ukubasha gukorana n’abaturage, n’ubwo uruhare rwabo rwaba rutoya ariko urw’imyumvire rwazamutse.”

Mu rwego rwo kugirango akarere ka Huye kazashobore kwesa imihigo y’umwaka wa 2016-2017 neza uko ari 71,Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi w’akarere ka Huye yasabye abayobozi b’imirenge n’abafatanyabikorwa gukurikirana no gushyira mu bikorwa iyo mihigo kugirango umusaruro uzayivamo uzarusheho kugirira akamaro abaturage kandi ikomeze guhesha umwanya mwiza Akarere.

Aragira ati:“Buri wese yumve ko agiye noneho kwinjira muri ya mihigo, bari bayimazemo amezi 3, uyu munsi babihamije ku mugaragaro bayisinyira ngo bagende koko bayikore kandi bayikore neza.”

Tubibutse ko mu mwaka w’imihigo wa 2015 – 2016, mu turere 30, akarere ka Huye kaje ku mwanya wa gatatu mu kuyesa neza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com