bwiza.com
Ahabanza » Itsinda ry’abasenateri ryagiye kureba uko minisiteri y’ingabo yiteguye guhangana n’ibiza
Amakuru Politiki

Itsinda ry’abasenateri ryagiye kureba uko minisiteri y’ingabo yiteguye guhangana n’ibiza

Itsinda rigizwe n’abasenateri bo muri komite ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, kuri uyu wa kane, itariki 13 Ukwakira ryasuye minisiteri y’ingabo.

csm_dsc_3176_f71650c5fc

Iri tsinda ryari riyobowe na Hon. Mukakalisa Jeanne D’Arc, visi perezida w’iyi komite, rikaba ryari rigizwe kandi na Hon. Uyisenga Charles, Hon. Mushinzimana Appolinaire na Hon. Bishagara Thérèse. Aba bantu bakaba barakiriwe na minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe wari uri kumwe n’abandi bayobozi muri minisiteri.

Nyuma yo guha ikaze aba bashyitsi, Gen Kabarebe yashimiye aba bashyitsi ku kuba basuye minisiteri y’ingabo, ngo bikaba bisobanuye imikoranire myiza isanzwe hagati ya minisiteri na komite ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano.

Hon. Mukakarisa akaba yasobanuriye minisitiri w’ingabo ko uruzinduko rwabo rwari mu rwego rwa gahunda batangije yo gusura inzego za leta zitandukanye, mu rwego rwo kureba uko izo nzego ziteguye guhangana n’ibiza bishobora kwibasira igihugu. Yashimiye kandi minisiteri y’ingabo muri rusange n’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko ku kuba basanzwe bagira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibiza.

Kuri minisiteri y’ingabo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’iyi minisiteri ivuga, aba bashyitsi banyuriwemo muri macye uruhare rw’igisirikare cy’u Rwanda mu bukangurambaga, gukumira no guhangana n’ibiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com