bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Umugore yishwe akaswe umutwe n’umwana yarahetse aratemagurwa
Amakuru Politiki

Burundi: Umugore yishwe akaswe umutwe n’umwana yarahetse aratemagurwa

Barakamfitiye Beatrice, umugore wari utuye muri komini Rugazi mu ntara ya Bubanza yishwe n’abatazwi aciwe umutwe ndetse n’umwana yarahetse baramutemagura bakoresheje umuhoro.

Iby’urupfu rwe byamenyakanye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, umwana yari ahetse w’umukobwa akaba yari afite imyaka 2 y’amavuko nawe wahise yitaba Imana yatemaguwe.

ah

Abaturage batuye hafi yaho yiciwe, batangaza ko yishwe ubwo yari azindutse agiye kurangura ibicuruzwa akaba yatangiriwe n’abantu bari bitwaje imihoro baramutemagura barangije banamukata ijosi.

Imirambo yabo iteye agahinda yabonwe bwa mbere n’abandi bantu bari bazindutse bagiye gusenga bahita batabaza inzego z’umutekano.

Mu gihe hagikorwa iperereza, abantu babiri nibo bamaze gutabwa muri yombi harimo n’umugabo w’uwo mugore dore ko bivugwa ko bari babanye nabi, polisi ikaba itangaza ko iperereza rigikomeje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com