bwiza.com
Amakuru Urubuga rw'abana

Uganda: Umwana w’imyaka 4 wari wakurikiye bagenzi be bamuruta yishwe n’inzuki bakinishije

Umwana w’umuhungu w’imyaka 4 wo mu giturage cya Kyakadehe mu Karere ka Kagadi yishwe n’inzuki nyuma yo kumurya yagiye yakurikiye abandi bana bari bagiye gutashya inkwi zo gucanisha.

Se w’uyu mwana, Robert Byonabyange, avuga ko umwana we witwa Alinaitwe yitabye Imana nyuma yo gukurikira abandi bana bakuru kuri we bari bagiye gutashya inkwi mu gashyamba kari hafi aho mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize.

Byonabyange avuga ko abana babonye ahantu hari inzuki bakazikinisha zasara ba bana bakuru bakabasha kwiruka ntacyo babaye nyakwigendera asigara wenyine nta butabazi.

[ad id=”44145″]

Aba bana baragiye batabaza ababyeyi baza gutabara Alinaitwe ariko aza kwitaba Imana ninjoro aguye ku Bitaro byitiriwe Mutagatifu Ambroise mu mujyi wa Kagadi.

Francis Soke, wo mu gipolisi cya Pacwa avuga ko nta muntu wigeze abatabaza ngo babe banakora iperereza. Byonabangye akaba yahakanye ko yari azi ko aho hantu abo bana bari bagiye gutashya habaga inzuki nyinshi.

Babyeyi rero murabe mwumva ntimugashyire ubuzima bw’abana banyu mu biganza by’abana nkabo, kandi mujye mubatoza kwirinda gukinisha ibyo babonye byose cyane cyane ibyagira ingaruka ku buzima bwabo, kuko nk’uyu mwana nta kindi yazize.

 
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com