bwiza.com
Amakuru Politiki

Akarere ka Gicumbi kabimburiye utundi mu gusurwa na guverineri mushya

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2016 Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Karere ka Gicumbi, aho yasuye abaturage b’Umurenge wa Byumba, aganira na bo kuri gahunda za Leta zinyuranye ndetse anakemura ibibazo bamwe muri abo baturage bari bafite bitashoboye gukemurwa n’inzego z’ibanze.

[ad id=”44145″]

Mu ijambo rye, Guverineri Musabyimana yashimiye abaturage b’Umurenge wa Byumba ndetse n’Abanyagicumbi bose uburyo besheje imihigo y’umwaka wa 2015-2016, aho Akarere ka Gicumbi kegukanye umwanya wa 2 ku rwego rw’Igihugu. Yaboneyeho kubasaba kutawutakaza ahubwo bagaharanira kuwuvaho bajya ku mwanya wa 1.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage kurushaho gushyira ingufu mu bikorwa bibateza imbere barushaho gukora cyane kandi birinda ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga ndetse banagira uruhare mu kugaragaza uwo ari wese uyikwirakiza cyangwa uyicuruza.

Ikindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage ni ukugira isuku muri byose, ku mubiri, ku myambaro, aho batuye ndetse no muri gahunda bakora za buri munsi.

[ad id=”44145″]

Guverineri Musabyimana yasasbye kandi abatuye Umurenge wa Byumba n’Akarere ka Gicumbi muri rusange kwita umunsi ku wundi ku burerere bw’abana babo, bajyana mu mashuri abagejeje igihe cyo kuyajyamo ndetse banakurikirana imibereho yabo ya buri munsi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

rtemagicc_gicumbi-byumba_2_03-jpg

Abatuye Umurenge wa Byumba bahawe kandi umwanya maze abari bafite ibibazo bitashoboye gukemurwa n’inzego z’ibanze barabibaza. Ibibazo Abanyabyumba bagejeje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru birimo ibijyanye n’imanza zaciwe ariko zikaba zitararangizwa, ibyiciro by’ubudehe bamwe bashyizwemo bitajyanye n’ubushobozi bwabo, iby’ibigo by’imari byahombye bikambura abaturage n’ibindi. Ibibazo byose byabajijwe byashubijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru afatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi n’abandi bayobozi b’Inzego z’Ibanze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com