bwiza.com
Ahabanza » Eritereya yasabiwe kugezwa imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC
Amakuru

Eritereya yasabiwe kugezwa imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC

Komosiyo y’umuryango w’abibumbye yita ku burenganzira bwa muntu yasabye inama rusange ya Loni kugeza igihugu cya Eritereya imbere y’ubutabera bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC ngo gikurikiranwe ku byaha gishinjwa harimo gukora ubucakara, gufunga, kuburiza abantu irengero n’iyicarubozo.
Sheila Keetharuth uhagarariye umuryango w’abibumbye muri Eritereya ari nawe wasabye ko iki gihugu cyakurikiranwa; mu kiganiro yatanze yavuze ibikorwa byibasira inyokomuntu muri iki gihugu byatangiye mu 1991 bigakorwa n’ubuyobozi bwa Eritereya.
[ad id=”44145″]
Keetharuth yagize ati, “Ibyaha byo gufata abantu gicakara, gufunga, kuburiza abantu irengero, iyicarubozo n’ibindi byose byibasira inyokomuntu nko guhangayikisha, gufata ku ngufu no kwica byakomeje gukorwa bikomeza gukwirakwiza mu bikorwa bigamije kwibasira abaturage b’abasivili.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ibi bikorwa byakorerwaga rubanda rusanzwe byabaga bigamije gucunga abaturage no gufasha ubuyobozi gukomeza kugira ingufu no kuramba.
Yasabye ko iki gihugu kijyanwa mu bushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, anatangaza ko atewe agahinda no kuba iki gihugu kibaho nk’ikitagira amategeko ahanini bishingiye ko kitagira itegeko nshinga n’inteko ishingamategeko.
[ad id=”44145″]
Yagize ati, “Gahunda za leta zidasobanutse zikomeza kubaho zikanagira ingaruka ku burenganzira bw’abaturage, nta bwisanzure bw’itangazamakuru n’imiryango itari iya leta uretse iyifashwa na leta gusa. Abaturage babayeho mu bwoba kuko guverinoma ikomeje kubacunga umunsi ku wundi yishimisha mu burenganzira bw’abenegihugu.
Nubwo hari imiryango mpuzamahanga isura iki gihugu, abanyamakuru n’abandi banyagihugu bakomeje gukorerwa ihohoterwa mu myaka myinshi ishize bigakorwa mu ibanga rikomeye; ari nabyo bituma iki gihugu ari kimwe mu bifite abaturage bajya gushakira ubuhunzi i Burayi ari benshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com