bwiza.com
Ahabanza » Twavuze ko tuzashyigikira nyakubahwa Kagame Paul ntabwo twavuze RPF- FAZIL
Amakuru mashya Politiki

Twavuze ko tuzashyigikira nyakubahwa Kagame Paul ntabwo twavuze RPF- FAZIL

Nyuma y’uko ishyaka PDI , abantu, amadini n’ibigo byasabye ko manda y’umukuru w’igihugu yavugururwa bityo Perezida Paul Kagame akaba yakwiyamamariza indi manda, uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harelimana akaba n’umuvugizi w’iri shyaka yavuze ko ishyaka PDI rishyigikiye ko Perezida Kagame yakongera akiyamamaza ariko ko ridashyigikiye RPF.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2016, Fazil yagize ati “twavuze ko tuzashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame, ntitwavuze ko dushyigikiye undi muntu wese wo muri RPF”
Abajijwe ku kijyanye no kuba ishyaka RPF ryatanga undi mukandida mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Sheikh Fazil yagize ati “ubwo namwe murabyumva ishyaka RPF riramutse ritanze undi mukandida, ubwo nabyo twabyigaho nyuma ariko uwo twavuze ni Nyakubahwa Kagame Paul nta wundi.”
[ad id=”44145″]
Sheikh Fazil yakomeje avuga ko ishyaka PDI ryahisemo kugirira icyizere Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku banyarwanda, bityo anaboneraho kunyomoza amakuru avuga ko PDI ngo yaba yarakoze ibi mu rwego rwo kugirango ijye rihora yibukwa.
Fazil yagize ati “abantu batuvuga ibyo bishakiye ariko nta wababuza kuvuga. Igiti gifite imbuto nicyo giterwa amabuye, niyo mpamvu batuvuga kuko natwe tuba twashyigikiye ibyo tubona byazatugeza ahantu heza kurushaho.”
Ishyaka PDI kandi ritangaza ko kuba ubusabe bw’abanyarwanda ku guhindura ingingo yemerera umukuru w’igihugu kwiyamamariza indi manda bwarubahirijwe bidahagije, kuko hakiri byinshi byo gukora.
Musa Fazil yagize ati ”Itegeko Nshinga ryari inzira itugeza ku ntego. Intego yacu si uguhindura Itegeko Nshinga gusa, ahubwo intego ni ugukangurira abanyamuryango bacu kuzatora neza. Abumva rero ko Itegeko Nshinga ryarangiye gutorwa bakumva ko intego yagezweho baribeshya.”
 
Ese ishyaka PDI ryumva rizagira igihe cyo kwitoramo uwayobora igihugu?
Ku bijyanye n’iki kibazo, Sheikh Musa yavuze ko nta gitekerezo cyo kuba iri shyaka ryatanga umukandida wakwiyamamariza kuyobora leta y’u Rwanda mu gihe cya vuba.
Yagize ati ”ibyo ntabyo dufite rwose. Ishyaka PDI ni ishyaka ry’igihe kirekire, ubu inama nkuru y’inteko yashimye ko dushyigikira Perezida Kagame ubwo nibyigaho tuzaba tubikora ikindi gihe ariko ubu nta gahunda ihari”
Sheikh yakomeje avuga ko ibyagezweho muri iki gihugu atari umusaruro w’ishyaka rimwe, ahubwo ko aruko amashyaka atagaragaje umusaruro ku buryo bungana.
Ishyaka PDI ni rimwe mu mashyaka 11 ari mu Rwanda agize ihuriro, rikaba ari rimwe mu mashyaka yasabye ku ikubitiro ko ingingo y’101 mu Itegeko Nshinga yavugururwa bityo Umukuru w’igihugu akaba yabasha kwiyamamariza indi manda.
[ad id=”44145″]
Iyi ngingo yaje guhindurwa binyuze mu matora ya kamarampaka yabaye tariki ya 6 Ukuboza 2015, ikaba yarahinduwe hakurikijwe ubusabe bw’abaturage basaga miliyoni 4 mu Rwanda hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!