bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umusore w’imyaka 28 yishwe n’umuceri mu marushanwa yo kurya
 
Umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani utatangajwe amazina yapfiriye mu marushanwa yo kurya nyuma yo kurya umuceri mwinshi nyuma akahasiga ubuzima.
[ad id=”44145″]
Uyu musore yari mu marushanwa yo kurya umuceri ubwo yari amaze kurya ibirundo by’umuceri 4, ageze ku cya 5 nibwo byamugiye nabi ajyanwa kwa muganga akaba yitabye Imana nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri kiriya gihugu.
Bamwe mu bari bakoresheje irushanwa batangaje ko uyu mukino wo kurushanwa gutamira cyane hifashishijwe umuceri nk’ibiryo bigaragara cyane muri kiriya gihugu usanzwe ubaho ndetse ko ari umwe mu mikino ikunzwe cyane, gusa uyu wo ngo ukaba wabatengushye kuko umwe mu bakoraga amarushanwa yahasize ubuzima.
[ad id=”44145″]
Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, irushanwa ryarakomeje aho ryaje no kwegukanwa na Takeru Kobayashi nubundi wari uherutse kuritwara I New York mu mwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Biza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com