bwiza.com
Imyidagaduro

FBI yahagaritse iperereza yakoraga kuri Brad Pitt nyuma yo kuregwa n’umugore we

Ibiro by’igihugu bishinzwe ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, biratangaza ko nta cyaha bigiye gukurikirana ku mukinnyi wa filimi, Brad Pitt, mu byo yaregwaga kuri umwe mu bana be.

[ad id=”44145″]

Uyu mukinnyi wa filimi wamamaye akaba aherutse no gutwara igihembo cya Oscar ashinjwa kuba yarafashe nabi umwana we w’umuhungu w’imyaka 15 witwa Maddox ubwo bari mu ndege bava mu Bufaransa bajya I Los Angeles.

Ibi bintu byatumye umugore we, Angelina Jolie nawe wamamaye mu gukina filimi, ahita amujyana mu butabera asaba gatanya ndetse asaba no kurera wenyine abana batandatu bafite barimo abo babyaranye n’abo barera.

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’abakozi bashinzwe imibereho mu byumweru bibiri bishize, bakaba barasanze nta cyaha gihama Brad Pitt nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

FBI nayo mu gusubiza yagize iti: “Mu gusubiza ku bijyanye n’ibirego bijyanye n’urugendo rw’indege…itwaye Brad pitt n’abana be, FBI yongeye gusuzuma uko byagenze isanga itakomeza amaperereza.” Yakomeje igira iti: “Nta cyaha na kimwe twasanzemo”.

2969375800000578-3113950-the_family_that_flies_together_angelina_jolie_and_brad_pitt_were-a-31_1433683744086

[ad id=”44145″]

Brad Pitt w’imyaka 52 ku ruhande rwe, arasaba ubutabera kumuha uburenganzira bwo kurerera hamwe n’umugore we abana babo batandatu, barimo batatu ngo barerwaga na Angelina Jolie mbere y’uko babana mu 2004.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com