bwiza.com
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiyita abakozi b’akarere bakambura abaturage utwabo

Abagabo 2 bo mu karere ka Nyamasheke barimo Nzeyimana Evariste w’imyaka 30 y’amavuko ndetse na mugenzi we Hakizimana Simon w’imyaka 28 bose bakomoka mu kagari ka Nyagatare ,umurenge wa Mahembe bakurikiranweho icyaha cyo kwiyita abakozi b’akarere bagateka umutwe no kurya amafaranga y’abantu babizeza kubafasha biciye mu nkunga zizatangwa n’akarere ndetse bakanabungukira amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, ngo bariya bagabo bafashwe ku italiki ya 11 Ukuboza ubwo bari bamaze iminsi 3 bohererejwe amafaranga asaga ibihumbi 200 n’uwitwa Mukansabayezu Vestine w’imyaka 19 y’amavuko, biciye muri Tigo cash nyuma yo kumwizeza ibitangaza.
Polisi ivuga ko Hakizimana yaje ayoboza kuri uriya mukobwa, amusaba ko yamurangira ku muntu utuye hafi aho, ko ari umukozi w’akarere, uwo ashaka ari mubo bigiye imishinga ibyara inyungu kandi iterwa inkunga n’akarere; akimubwira ko atamuzi, mugenzi we babiziranyeho yahise ahabasanga amubwira ko ahazi ari imbere aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere y’uko agenda ariko, yababwiye ko bombi babishatse nabo yabashyira mu bagomba guterwa inkunga n’akarere ariko bakabanza kumuha amafaranga bayamwoherereje kuri nimero za telefone yabahaye. Mu bindi yijeje uyu mukobwa, ni ukuzajya ahabwa ibyo akeneye byose mu mashuri ye kandi n’umushinga we ukazabyara inyungu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze Mukanzabayezu, nyuma yo kumva ibi byose n’inama yagiriwe na Nzeyimana bari basigaranye, yahise afata amafaranga 68,000 byari mu rugo akabyohereza; ariko ikibazo cyamenyekanye ubwo uyu mukobwa yongeraga gushaka kohereza andi mafaranga anana n’ibihumbi 204,100; aho yari yabwiwe ko ahita agarurirwa ibihumbi 300 akabonamo inyungu, ubu nabwo kandi bari bamubwiyeko n’iyo yaba atayafite, azishyura uyohereza kuyo bahita bamwoherereza.
 
CIP Kanamugire agira ati:”Kubera ko iyi serivisi babanje kuyimukorera, yahise abahamagara niba yabagezeho maze bamubwira ko bamaze kuyabona, ariko we bamwishyuje ayo amaze kohereza, arayabura niko kumushyikiriza Polisi ikorera aho hafi.”
Akomeza avuga ko, nyuma yo kumva ibivugwa na Mukansabayezu, ku bufatanye n’izindi nzego, Polisi yakoze iperereza ryihuse maze hafatwa bariya bagabo ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahembe mbere y’uko bashyikirizwa ubutabera.
CIP Kanamugire yagize ati:” Aba bagabo nyuma yo gufatwa, bavuze ko iyi ari inshuro ya gatatu bakoze iki gikorwa nyuma y’ibyo bakoreye mu mirenge ya Bwishyura aho bakuye 30,000 na Twumba bakuye 5,000; hose mu karere ka Karongi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama abaturage kujya bitondera abantu batazi babizeza kubaha serivisi biyitirira imirimo badakora. Yagize ati:” Umukozi wese ukora mu rwego ruzwi cyane cyane urwa Leta, agira ibimuranga, mbere y’uko aguha serivisi itamusanze ku kazi, ukwiye kubimusaba, naba ari we koko, ntazabikwima; ikindi serivisi zitangwa n’inzego zihagarariye abaturage, cyane cyane izigenewe gufasha abatishoboye, ntizigurwa, ntiwavuga ko ufasha abatishoboye ngo uhindukire ubake amafaranga.”
Yakomeje avuga ko umuco wo kwiyitirira umurimo udakora ugamije kurya abaturage utwabo atari umuco mwiza w’ubunyangamugayo ukwiriye umunyarwanda. Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya abantu nk’abo b’abatekamutwe bayigezaho amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
CIP Kanamugire yanavuze ko abafatiwe muri biriya bikorwa by’ubutekamutwe bibagiraho ingaruka zirimo n’igifungo ibi bikagira n’ingaruka zitari nziza no ku miryango mu byerekeranye n’iterambere n’imibereho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagabo nibahamwa na kiriya cyaha, bazahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com