bwiza.com
Imikino mu Rwanda

Shampiyona ku munsi wayo wa 9 irabanzirizwa na Deribi ikomeye

Imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya mbere mu Rwanda iraba ikinwa guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru ku bibuga bitandukanye mu ntara zose z’igihugu, iyi mikino irabanzirizwa n’uhuza ikipe iyoboye urutonde rw’agateganyo na Mukura VS
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukino witezwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ni uza guhuza ikipe ya Rayon Sport kuri ubu iyoboye urutonde na Mukura VS kuri Sitade y’akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo aho Mukura VS isanzwe yakirira amakipe ayisura.
Rayon sport ifite amanota 22 igomba gukina na Mukura VS yo ibarizwa ku mwanya wa 11 n’amanota 8 gusa. Gusa ibi ntibikuraho ko uyu mukino uza kugaragaramo guhangana gukomeye nk’uko bisanzwe bigenda kuri aya makipe yose akomoka mu ntara y’Amajyepfo (Southern Derby).
Mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe yombi, Rayon Sports yatsinze 10, anganya ine naho Mukura VS itsinda umwe gusa.
Uko imikino yose y’umunsi wa Cyenda iteye
Ku wa 16 Ukuboza 2016: Mukura VS vs Rayon Sports FC i Stade Huye saa 15:30
Ku wa Gatandatu, 17 Ukuboza 2016

  • AS Kigali vs Kirehe FC
  • Espoir FC vs Pépinière FC
  • Police FC vs Etincelles FC
  • Gicumbi FC vs Bugesera FC

Ku Cyumweru, 18 Ukuboza 2016
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  • SC Kiyovu vs APR FC
  • Musanze FC vs Marines FC
  • Sunrise FC vs Amagaju FC

Ku rutonde rw’agateganyo ubu Rayon Sport iri imbere n’amanota 22 mu mikino umunani, ikurikiwe na mukeba w’ibihe byose APR FC ifite amanota 20.

Izindi wakunda

Bwiza.com