bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Ababitsi b’impapuro z’ubutaka basabwe kwitwararika kuri ruswa iba muri uru rwego

Ibi byagarutsweho na perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege mu muhango wo kurahiza Ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka 5 kuri uyu wa 06 Mutarama 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abarahiye ni Nishimwe Marie Grace, Mukamana Esperance, Mukunzi Augustin Emmanuel, Muyombano Sylvain na Muvara Protais. Aba bose bazakorera imirimo yabo ku biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo kamere.
Mu butumwa yahaye aba babitsi b’impapuro z’ubutaka, Prof Rugege yagize ati “mwese uko murahiye mwirinde icyatuma hari uwamburwa mu buriganya uburenganzira ku mutungo utimukanwa, nko kuba umutungo w’umuntu wakwandikwa ku bandi binyuze mu buryo budakurikije amategeko, kwandukuza ku cyangombwa uwo musangiye umutungo bidakurikije amategeko, gutangaho ingwate umutungo w’undi nyirawo atabizi, n’andi mayeri akoreshwa muri ubwo buriganya.”
Yakomeje avuga ko serivisi z’ubutaka zikenerwa na benshi, bityo ko zidatanzwe neza, byaganisha kuri ruswa bitewe n’uko abazikenera ntibazihabwe neza bahitamo gushakisha inzira zose zitemewe zo kuzigeraho.
Ati “Turabashishikariza gutanga serivisi zihuse kandi zinoze cyane mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka bishingiye ku ihererekanya ryabwo n’ibindi. Murabizi neza ko serivisi zitanoze zikunda kuba inzira ya ruswa. Na serivisi z’ubutaka zikenerwa n’abantu benshi, zidatanzwe neza mwaba muhaye icyuho ruswa.”
Marie Grace Nishimwe, umwe mu barahiriye, yavuze ko gukorana umurava no kwita ku bibazo by’abaturage ari cyo kintu bashyize imbere.
Ati “Icyo dushyize imbere ni umurava no guha serivisi zihuse abanyarwanda. Ibyo kwaka ruswa buriya ni umuntu ku giti cye, gusa uyaka ashobora kubihera ku gutinza serivise atanga.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwanzuro wa Gatanu w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2016 ukangurira abatanga serivise kuzinoza ndetse uwazihawe nabi akabyanga ndetse akanabigeza ku bo bireba.
Zimwe mu nshingano z’ababitsi b’impapuro mpamo z’ubutaka, harimo gushyira umukono ku mpapuro z’ubutaka hamwe n’amasezerano y’ubukode burambye; gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka mu buryo buteganywa n’amategeko, kwemeza ihererekanya ry’ubutakaba, gushyira umukono wabo ku nyandiko zibigaragaza n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com