bwiza.com
Amakuru Amateka

Abavuga ko bateye imbere batazi ibiranga umuco ntacyo bibitseho,bari mu busa(Vide)-Ntagwabira

Umwe mubakora mu nzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye avuga ko umuntu wirata iterambere atazi amateka y’igihugu cye nayaranze abakurambere ntacyo yibitseho ahubwo ari mu busa (Vide).

mise-bwiza.com
Andre Ntagwabira Umushakashatsi mu izu Ndangamurage z’u Rwanda

Andre Ntagwabira ni umushakashatsi mu nzu ndangamurage z’u Rwanda avuga ko nta muntu ukwiye kubaho atazi amateka n’ibigwi byaranze igihugu cye n’abakurambere kuko bigoye kuba wakwirata ko uri iki niki nyamara ukiyitiranya.Ngo kuko biba bigoye kuba umuntu yakwiyita umunyabwenge cyangwa umukire nyamara atarajya kureba ahashyinguye umurage we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntagwabira akomeza avuga ko abanyarwanda bagifite ikintu cyo kudashaka kumenya bimwe mubiranga amateka yabo aho usanga bamwe muri bo baba baturiye ahantu nyaburanga badatinya kubyangiza nyamara aribyo birango by’amateka y’ahantu cyangwa umuco wabo.
Uyu mushakashatsi avuga ko iki ari ikibazo gikomeye inzu ndangamurage zifite cyo kuba bamwe mu Banyarwanda batumva ibijyanye n’umurage wabo ngo babashe kubirinda no kuba nta bakozi benshi ngo bakwire kuri utwo duce turiho ibintu nyaburanga.Kuba ubushobozi budahagije ngo babashe kugura ahari ibintu nyaburanga biherereye mu mirima y’abaturage no kuba nta tegeko ryari ririho ryarindaga ibyo bikorwa.
Eileen Oliver uturuka mu gihugu cya Amerika waje gusura u Rwanda aganira na bwiza.com yavuze ko yaje gusura inzu ndangamurage y’Urwanda i Huye aratiwe na mu genzi wayisuye amukangurira kutazava mu Rwanda atayisuye.
oliver-bwiza.com
Eileen Oliver yishimiye inzu Ndangamurage y’u Rwanda ya Huye

Eileen avuga ko yishimiye inzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye kuko yakunze uburyo inyubako zayo ziteye,uburyo ari ntoya kandi ukabona buri kimwe uko bikurikirana,uburyo imbere iri kuri gahunda ,n’uko hasa ndetse no kuba yaramenye amateka n’umuco by’Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Rwanda ubu harabarirwa amasite afite ubutumwa atanga ku umuco w’abanyarwanda agera kuri 550,afite ibimenyetso biyaranga arenze 150.Nta kindi cyatuma umuntu abasha kumenya ibyerekeye umuco n’amateka usibye gusura inzu ndangamurage kuko iyo uri Umunyarwanda woroherezwa kuhasura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com