bwiza.com
Ahabanza » Gen Sam Kaka uri ku rutonde rw’abicajwe ku gatebe, ni umwe mu basirikare b’urugamba
Amakuru mashya Inkuru zicukumbuye Politiki

Gen Sam Kaka uri ku rutonde rw’abicajwe ku gatebe, ni umwe mu basirikare b’urugamba

Barangajwe imbere na Gen Sam Kaka benshi bazi nk’umusirikare w’urugamba mu gisirikare cy’u Rwanda kubera ibigwi bye mu rugamba rw’Inkotanyi rwo kubohora igihugu, we na bagenzi 5 bari ku ipeti rya jenerali hamwe n’abandi bari bafite amapeti ari munsi yabo barasezerewe mu mwaka wa 2016.
Aba basirikare bagiye basezererwa mu bihe bitandukanye ariko muri 2016, mu nama ebyiri z’Abaminisitiri zo ku wa 8 Nyakanga n’iyo ku wa 12 Ukwakira 2016, zabaye iz’amateka mu gisirikare cy’u Rwanda kuko zafatiwemo ibyemezo byo gusezerera abasirikare benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri izi nama kandi, hagaragayemo aba basirikare barimo abajenerali 5 barimo n’uyu Gen Sam Kaka n’abandi umuntu yakwita abasirikare b’urugamba.
1.Gen Sam Kaka: Mu rugamba rw’Inkotanyi, izina Sam Kaka ryazaga mu yavugwaga cyane ndetse akanaririmbwa mu ndirimbo zasingizaga ubutwari bw’Inkotanyi, yamenyekanye cyane mu rugamba kuva mu 1990 kugeza mu 1994, igihugu kibuhowe.

sam
Gen Sam Kaka, umwe mu basirikare bakuru basezerewe

Sam Kaka kandi ari mu basirikare bari bafite amapeti akomeye ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba, yageze ku rugamba afite ipeti rya Major, ari nawe wari ufite ipeti rikuru nyuma ya Gen Major Fred Gisa Rwigema wari umaze kwitaba Imana na Gen Major Paul Kagame, wakomeje kuyobora urugamba nyuma y’urupfu rwa Fred.
Icyo gihe Major Sam Kaka yayoboye “Alpha Mobile Group” yari ifite ibirindiro i Miyove ho mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Iyi Alpha Mobile Group yavuzwe imyato na benshi bazi aho yacanye inkekwe.
Icyo gihe ku rugamba Sam Kaka yakoranaga bya hafi na Col. Steven Kalisholisho Ndugute wari Umuyobozi w’ibikorwa bya Gisirikare, Ludoviko Twahirwa Dodo wari Komanda wa “Bravo Mobile Unit”, Thaddée Gashumba wari umuyobozi wa “Charlie Mobile Unit” na Musitu wayoboraga Batayo ya 21.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Sam Kaka yazamuwe mu ntera yambikwa ipeti rya colonel ndetse anagirwa Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Sam Kaka yaje no kuba intumwa ya rubanda mu nteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite mu bakandida ba FPR Inkotanyi.
Muri 2012, nibwo perezida Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yazamuye mu ntera Brig Gen Sam Kaka aba Genral Major hamwe n’abandi basirikare 5 barimo Kamanzi Mushyo, Alexis Kagame, Mubaraka Muganga,…
Nyuma yo kuva mu Nteko nta mwanya uzwi Gen.Maj. Sam Kaka yari afite, kugeza ubwo yagirwaga Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP/NHRC), muri 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.Lt Gen Ceasar Kayizari: Uyu nawe ni umusirikare w’urugamba ndetse wanabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Turkey by’umwihariko nk’umusirikare w’umwuga akaba yaritangarije ko n’ubwo basezerewe ko batazatererana bagenzi babo muri RDF ndetse ko n’ubwo basezerewe bitavuze ko bari barambiwe gukorera igihugu.
Ati “Twagendanye mu rugendo rw’ingirakamaro, twarwanye dushyize hamwe, dufitanye isano ya hafi na RDF yatwubatse ikaduteza imbere, aho tugiye ntituzabatenguha.”
3.Gen Rwarakabije Paul: Uyu musirikare uwavuga ko ari uw’urugamba ntabwo yaba abeshye, uretse n’amashuli yize arimo n’ayagisirikare, ni umusirikare wamaze igihe kirekire muri ako kazi wanaciye mu bihe bikomeye igihe kirekire.
Ubwo yahungiraga muri congo mu 1994, yari afite ipeti rya Lieutenant Colonnel yahawe mu 1993 na Perezida Habyarimana icyo gihe aba n’umuyobozi wari uyoboye urugamba mu ngabo z’u Rwanda ubwo zari zihanganye n’Inkotanyi.
rwarakabije
Rwarakabije yayoboye urugamba rw’abacengezi, muri Nyakanga 1997 yaje mu Rwanda ayoboye ibitero by’Abacengezi, arahaguma kuva muri Nyakanga 1997 kugera mu Kwakira 1998. Icyo gihe ingabo z’u Rwanda zaje kubasubiza inyuma asubira muri Kongo, aho yabaye kugeza muri 2003.
Muri 2003 nibwo yatahutse mu Rwanda yitandukanya n’Abacengezi, 2004 ashyirwa mu ngabo z’u Rwanda RDF afite ipeti rya jenerali, yashinzwe kuyobora urwego rw’igihugu rushinwe imfungwa n’abagororwa RCS, yasezerewe mu gisirikare afite imyaka 63 y’amavuko.
4.Gen. George Rwigamba: Nawe ni umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru basezerewe, yigeze kuyobora ingabo mu Ntara y’Amajyepfo nyuma aza kugirwa Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, asimbuye Rwarakabije.
5.Gen Frank Mugambage: Ari mu bajenerali 6 basezerewe ariko akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda.
6.Maj Gen Richard Rutatina:
rutatina
Uyu nawe wasezerewe ajya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imirimo yagiye ashingwa irimo kuba umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo yakuweho muri gashyantare 2016, by’umwihariko akaba yaranabaye umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano n’Ubwirinzi (Secutiry & Defence).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva mu 2013, iyi ni inshuro ya kane RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare n’abakozi bayo, uyu mwaka wa 2016 ukaba waragaragayemo benshi basezerewe ku bw’impamzu zitandukanye.
N’ubwo basezerewe mu gisirikare, bamwe muri aba basirikare bafite izindi nshingano mu nzego zitandukanye z’igihugu mu gihe hari n’abandi bakiri ku getebe.
Mu 2016, abasirikare 371 barimo ab’amapeti mato n’abakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kongeraho abakozi 353 bari abafite amasezerano y’akazi asanzwe na RDF, naho abagera kuri 51 basezerewe mu ngabo kubera uburwayi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com