bwiza.com
Urukundo

Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kunywa inzoga

Abahanga mu by’imyororokere bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina umaze kunywa inzoga bitanga ibyishimo biruse cyane ibyo umuntu yagira mu gihe akoze imibonano atazinyoye.
Impuguke mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina Dr. Kat Van Kirk mu gitabo yise “The Married Sex Solution: A Realistic Guide to Saving Your Sex Life,” avuga ko abagore benshi bakunda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo banyweye inzoga kubera impamvu zigera kuri 3 yagaragaje.

  1. Bituma umugabo atinda mu gikorwa

Uyu mushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina avuga ko umuntu wanyweye inzoga aba afite imbaraga zidasanzwe mu mibonano kuko inzoga hari uturemangingo ziba zakanguye bigatuma umubiri wose uba ukora kandi wiyumva mu gikorwa umuntu aba arimo.
Inzoga rero zituma umuntu arangiza kenshi ariko akongera gufata umurego vuba.

  1. Bitera akanyabugabo

Nk’uko byari byavuzwe hejuru, umuntu uri gukoreshwa n’imbaraga z’inzoga aba afite ingufu nyinshi kurusha utayinyweye.
Ibi rero ngo ni bimwe mu bituma abagore na bo bakunda abagabo banywa inzoga kuko bakunda abantu bagaragaza ubwitange n’imbaraga nyinshi mi gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

  1. Kurangiza vuba no gufata umurego vuba

Abagore benshi ntibakunda abagabo batinda kurangiza kimwe n’uko badakunda abagabo barangiza vuba. Umugabo rero n’umugore babanje gufata ku gahiye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ngo bashobora no kurangiriza rimwe kuko bobe baba biyumvanyemo.
Ikindi ni uko ngo umugabo iyo arangije mbere y’umugore abasha kongera gufata umurego vuba bityo agakomeza igikorwa bidatinze.
Nubwo inzoga ari nziza mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi, ntibikuraho ko n’abatazinywa babasha gushimishanya ndetse no kuyobora neza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe babanje kubiha umwanya no kubitegura neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanditsi akomeza avuga ko atari byiza kunywa inzoga utabanje kurya ndetse ko mu gihe ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ugomba kubanza kurya ugahaga neza ukabona kunywa inzoga.
 
@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!