bwiza.com
Amakuru Politiki

Mushishiro: Abaturiye urugomero rwa Nyabarongo barasaba Leta kwegerezwa n'ishuli ry'imyuga

Abaturiye urugomero rwa Nyabarongo ya mbere ruri mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, barasaba leta kubashyirira ishuri ry’imyuga, ku nzu zubatswe na rwiyemezamirimo wakoze urugomero rw’amashanyarazi, kugira ngo abana babo bave mu bwigunge bwo gukora ibirometero birenga icumi bajya kwiga imyuga.
Umurenge wa Mushishiro ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, akaba ari n’umurenge ubarizwa mu gice cy’imisozi ya Ndiza aho bitorohera abana kugera ku mashuri cyane ko ntanamashuri y’imyuga ahagije ari muri uyu murenge.
k2
Ubwo Rwiyemezamirimo yatangiraga kubaka uru rugomero yubatse inzu zifashishwa nk’amacumbi y’abakozi, ububiko bw’ibikoresho n’ibindi kandi ayubakisha ibikoresho birambye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri ubu uru rugomero rwamaze kuzura ndetse bimwe mu bikoresho byifashishwaga n’uyu rwiyemezamirimo mu kubaka uru rugomero byamaze gutwarwa ku buryo zimwe muri izo nzu zrimo ubusa.
Ibi nibyo bituma abatuye uyu murenge bo mu tugari twa Rukaragatana Matyazo, bavuga ko ikibazo cy’umuriro bahoranye cyakemutse ariko kugira ngo urubyiruko rubone aho rwiga imyuga birusaba gukora urugendo rurenga kirometro 10, ngo rugere ahubatse ishuri ry’imyuga.
Kuri ubu bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga babarizwamo, kubakorera ubuvugizi, ku uburyo izo nzu ziri mu kagari ka Matyazo zagirwa ishuri ry’imyuga, bityo bigatuma abana babo cyane urubyiruko.
k3
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga UWAMARIYA Beatrice, kuri iki cyifuzo cy’aba baturage avuga ko bakizi kandi ko bagikoreye ubuvugizi muri minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse n’ahandi bireba, nabo bakaba bategereje igisubizo, cyane ko nabo babona ko ishuri ari ngombwa kandi aya mazu akaba atapfa ubusa.
Aba baturage barasaba ubufasha bwo guhabwa ishuri ry’imyuga mu gihe, Leta y’ u Rwanda yihaye gahunda yo kuzamura ireme ry’ubumenyi ngiro, ku buryo bwavuye kuri 20% bugera kuri 80% umwaka ushize wa 2016.
Kuri ubu akarere ka Muhanga gafite ibigo byigisha ubumenyi ngiro bigera kuri 18, ibyinshi muri byo bikaba bibarizwa mu mirenge yegereye umugi wa Muhanga, bityo bigatuma abatuye imirenge yo mubice byandiza idakora ku mujyi wa Muhanga bahura n’imbogamizi yo kwiga imyuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
RAFIKI Felicien/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com