bwiza.com
Ahabanza » Abasirikare b’u Burundi bakomeje ibiraka muri Centrafrika
Amakuru Politiki

Abasirikare b’u Burundi bakomeje ibiraka muri Centrafrika

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017, abasirikare b’u Burundi nibwo berekeje muri Repubulika ya Centrafrika mu butumwa bw’amahoro.
Nk’uko byatangajwe na Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi ngo aba basirikare boherejwe muri Centrafrika mu butumwa bwo kugarura amahoro, ni 850 bakazagenda mu byiciro 4 mu gihe cy’umwaka.
bc
Iki kiciro cya mbere cyajyanwe n’indege Éthiopian Airlines, bagiye ari 188 bakaba bahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura n’udukapu twabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare b’u Burundi bakomeje koherezwa mu biraka mu gihe hari hashize iminsi havugwa ukutishyurwa kwa bagenzi babo bari muri Somalia ndetse byarageze naho Leta ifata icyemezo cyo kubacyura.
bd
Amb.Smail Chergui, Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’ubumwe bwa Afurika mu ruzinduko yagiriye i Burundi akagirana ibiganiro na Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yahavuye yemeye ko bagiye kwishyura ibirarane by’amezi 12 by’aba basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (AMISOM) ndetse n’ibyo kubacyura birasubikwa.
ba be
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com